Boris Johnson , Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yemeje ko ari mu mubare w’ibikomerezwa bizitabira inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth (CHOGM), izabera mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka.
U Bwongereza bufatwa nk’umunyamuryango ukomeye wa Commonwealth kuko yatangiranye n’ibihugu bwakolonije, iza kugenda yaguka ku buryo ubu ihuza ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza.
Intumwa y’u Bwongereza muri Commonwealth wanabaye ambasaderi mu Rwanda, Jo Lomas, kuri uyu wa Mbere yatangaje ko yashyikirije Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Prof Nshuti Manasseh, ibaruwa ya Minisitiri w’Intebe Boris Johnson “yemera ubutumire bwa Perezida Paul Kagame muri CHOGM 2022.”
Yakomeje ati “Twese dutegereje guhurira i Kigali nk’umuryango wa Commonwealth.”
Uretse Minisitiri w’Intebe Boris, Igikomangoma Charles – umuragwa w’ingoma y’u Bwongereza bwagutse – na we aheruka kwemeza ko azitabira iyi nama ihuza abayobozi b’ibihugu 54 bigize umuryango.
Yagombaga kuyoborwa n’Umwamikazi Elisabeth II, ariko muri iki gihe ntabwo ubuzima bwe bwifashe neza.
Biteganywa ko iyi nama izitabirwa n’abantu basaga 8000 bari mu byiciro bitandukanye by’abayobozi mu nzego za Leta, abashoramari, abagore n’urubyiruko.
Iteganyijwe mu cyumweru cyo guhera ku wa 20 Kamena. Yagombaga kuba mu 2020 iza kwimurirwa mu mwaka ukurikiyeho, nabwo ntiyaba kubera icyorezo cya COVID-19.
Minisitiri w’intebe w’ubwongereza ‘Boris Johnson’ nawe yemeje kuzaza mu Rwanda