UBWONGEREZA:Umuvandimwe w’umwami Charles III wenda kwirukanwa ibwami , Igikomangoma Andew yambuwe inshingano mu gisirikare cy’ubwami

Umwami Charles III yatanze inshingano nshya za gisirikare ku bagize umuryango w’ibwami, igikomangoma Andrew yamburwa izo yari afite, bivugwa ko umwami agamije kumwirukana mu macumbi y’ibwami akajya hanze dore ko ubwambere yazambuwe akagarurwa n’umwamikazi Elizabeth akiriho.

Igikomangoma Andrew yambuwe inshingano zo kuba mu gisirikare cy’ubwami bw’u Bwongereza mu 2019, aza kugarukamo mu 2022 hakiyoboye umwamikazi Elizabeth II.
Ku wa 11 Kanama 2023, Umwami Charles III yatangaje ko anejejwe no guha inshingano nshya za gisirikare abagize umuryango w’ibwami, zigaragaza isano ikomeye iri hagati y’abasirikare n’umuryango w’ibwami mu mitegekere ye.

Mu bahawe inshingano harimo umwamikazi Camilla, Igikomangoma William wahawe kuyobora imitwe y’ingabo itatu itandukanye, Anne n’abandi bose ariko ntihagaragaramo izina ry’Igikomangoma Andrew. Mu nshingano igikomangoma Andrew yakoraga harimo kuyobora abasirikare b’ibwami barwanira mu kirere, zahawe Kate.

Abongereza benshi banyuze ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bishimiye uburyo inshingano nshya zatanzwe, no kuba abenshi mu bagore bahawe urubuga rwo kugaragaza icyo bashoboye.
Hari amakuru avuga ko umwami Charles III yabikoze ashaka kwirukana umuvandimwe we, igikomangoma Andrew mu nzu z’ibwami. Andrew yatangiye kuba ibwami mu 2003. Kugeza ubu we n’uwahoze ari umugore we bakomeje kuhabana n’ubwo batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko mu 1996.

 

Umwami w’Ubwongereza Charles III yahaye inshingano abandi babarizwa mu muryango w’ibwami , ariko murumuna we igikomangoma Andrew yamburwa ibyo yari ashinzwe , bivugwa ko bagamije kumwirukana no mu macumbi y’ibwami.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.