Udupfukamunwa dukorerwa mu Rwanda dusonewe umusoro ku nyongeragaciro (TVA)

Mu itangazo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yasohoye kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi 2020, yavuze ko udupfukamunwa dukorerwa mu Rwanda mu rwego rwo kurinda abantu Covid-19 dusonewe umusoro ku nyongeragaciro (TVA).


Iryo tangazo kandi rivuga ko umusoro ku bihembo by’abarimu bo mu bigo by’amashuri yigenga bahembwa umushahara batahana mu rugo (net salary) utarenze ibihumbi 150Frw ku kwezi, uzasonerwa mu gihe cy’amezi atandatu uhereye muri Mata 2020 kugeza muri Nzeri 2020.

Abakozi bakora mu rwego rw’amahoteri n’ab’ubukerarugendo bahembwa amafaranga na none atarenze ibihumbi 150FRw na bo bazasonerwa umusoro ku mushahara mu gihe cy’amezi atatu, uhereye muri Mata 2020 kugeza muri Kamena 2020.

Ikindi iri tangazo rivuga ni uko ibinyabiziga bikora imirimo ibyara inyungu bizishyura avansi y’umusoro ku nyungu hashingiwe ku mubare w’amezi y’umwaka bizaba byakozemo iyo mirimo ibyara inyungu.

Iryo tangazo rigenewe abasora bose rivuga kandi ko kubara avansi y’umusoro ku nyungu z’ibigo n’iz’abantu ku giti cyabo (CIT na PIT), bizashingira ku byacurujwe uyu mwaka, ishyirwa mu bikorwa ryabyo rikazagenwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).

Ibyo byemezo MINECOFIN yabifashe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Mata 2020, bikaba ari ibyemezo birebana no kuzahura ubukungu hagamijwe gufasha inzego zitandukanye zagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.