Uganda igiye kurekura Abanyarwanda 130 yari ifunze mu buryo budakurikije amategeko

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Sam Kutesa yatangaje ko mu cyumweru gitaha Leta y’igihugu cye izarekura Abanyarwanda 130 bafungiye mu magereza atandukanye yo muri icyo gihugu.

Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Yabivuze muri gahunda y’ibiganiro byahuje intumwa z’ibihugu by’u Rwanda na Uganda ndetse n’iz’ibihugu bihuza ari byo Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ziga ku kibazo cy’umwuka utameze neza hagati y’u Rwanda na Uganda, ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kane tariki 04 Kamena 2020.

Muri ibyo biganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta mu gihe iza Uganda ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu Sam Kutesa.


Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rutewe impungenge n’uko Uganda ikomeje kurenga ku bikubiye mu masezerano ya Luanda, anavuga ko hari ingero zibigaragaza.

Mu ngero yatanze harimo kuba tariki 18 Gicurasi 2020 abagore babiri b’Abanyarwandakazi barajugunywe ku mupaka w’u Rwanda na Uganda babaye intere bitewe n’uko bari bahohotewe n’inzego z’umutekano muri Uganda.


Yanagaragaje ko Uganda ikomeje kwanga kurekura Abanyarwanda bafungiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse n’imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda ikaba ikomeje gukorera ku butaka bwa Uganda nta nkomyi.

Gusa ngo nyuma y’iperereza ryakozwe ku Banyarwanda bafungiwe mu magereza atandukanye muri Uganda, ngo basanze hari abagera ku 130 bazashyikirizwa u Rwanda mu cyumweru gitaha banyujijwe ku mipaka ya Kagitumba na Mirama, nk’uko Minisitiri Kutesa yabivuze.

Gusa yongeyeho ko hari abandi Banyarwanda 310 bafungiye muri Uganda, avuga ko bakurikiranywe n’ubutabera bwa Uganda.


Ibiganiro byabaye kuri uyu wa kane ni byo bya mbere bibaye nyuma y’ibyari byahuje abakuru b’ibihugu byombi byabereye ku mupaka wa Gatuna-Katuma tariki 21 Gashyantare 2020, ibyo biganiro bikaba byaranitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bya Angola na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.






Amafoto: Muzogeye Plaisir

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.