Polisi ya Uganda yataye muri yombi umuntu ukekwaho kuba yarakubise umuririmbyi Mowsey Radio bikamuviramo gupfa.
Godfrey Wamala bakunda kwita Troy yatawe muri yombi na polisi ya Uganda mu ijoro ryo kuri iki cyumweru mu gace ka Kyengera ko mu karere ka Wakiso.
Wamala amaze gutabwa muri yombi yajyanywe kuri station ya polisi ya Katwe kuzuza dosiye ye mbere y’uko yoherezwa kuri Station ya Entebbe aho yakoreye icyaha.
Inkuru ya Daily Monitor iravuga ko umuyobozi wa station ya polisi ya Katwe yemeje amakuru y’iri tabwa muri yombi, ariko avuga ko amakuru yandi yatangwa n’umuyobozi wa polisi muri Kampala wakurikiranye ibikorwa byo guhiga uyu ukekwaho kwica Radio.
Atabwa muri yombi, Wamala yari kumwe n’inshuti ye. Abapolisi bamutaye muri yombi baravuga ko bamuta muri yombi yabemereye ko yari kumwe na Mowzey Radio, ndetse n’abandi bantu barimo David Washington Ebangit, Pamela Musiimire, uwitwa Hassan n’abandi bantu bari kumwe uwo munsi Radio akubitwa.
Ngo yabwiye abapolisi ko ibibazo bitangira bose bari bicaranye ku meza amwe.
Ibibazo ngo byatangiye ubwo Radio yasukaga inzoga kuri uwo Hassan bari bicaranye ku meza, na we ahita arakara ashaka kurwana ariko bombi barabakiza mbere yo gukozanyaho.
Mu bindi uyu watawe muri yombi yabwiye abapolisi bamutaye muri yombi, yavuze ko ubwo Radio n’uwo Hassan bari bicaranye ku meza bagiranaga ibibazo hari abantu atamenye baje bagatwara Radio bakamusunika hanze y’akabari, ariko bagenzi be barimo Washington bakomeza kwicara. Uyu watawe muri yombi avuga ko we yasohotse hanze agasanga Radio aryamye hasi mu muryango w’akabari ameze nk’uwapfuye.
N’ubwo uyu ahakana ko atakubise Radio, abayobozi b’akabari Radio kuri ubu bari mu maboko ya polisi, bashinja wamala kuba yarakubise Radio.
Gusa we avuga ko ubwo yageraga hanze agasanga Radio aryamye hasi ari bwo abantu bagiye kureba ibyabaye, Pamela na Washington n’abandi bari kumwe babona kumujyana kwa muganga.
Nyuma ngo yahise ataha hashize iminsi ibiri yumva ko Polisi iri kumuhiga bituma atangira kwihisha
Moses Sekibogo wahoze mu itsinda rya GoodLyfe yakubitiwe mu kabari kitwa De Bar kari mu mujyi wa Entebbe tariki 22 z’ukwezi gushize.
Yarakubiswe kugeza ubwo agira ikibazo ku bwonko ajya muri coma biza kumuviramo urupfu mu ijoro ryo ku wagatatu rishyira ku wakane w’icyumweru gishize.
Ku wagatanu nibwo inshuti, abavandimwe, abahanzi bagenzi be n’abafana be muri rusange bamusezeyeho, ashyingurwa ku wagatandatu w’icyumweru gishize.