Uko America yafataga Afurika mu myaka 25 ishize bisa nk’ibitarahindutse – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yemeza ko Amerika isa nk’itarahinduye imyitwarire muri politiki yayo ku mugabane wa Afurika kuva intambara y’Ubutita yarangira.

Perezida yavuze ikimuri ku mutima k

Perezida yavuze ikimuri ku mutima k’uko abona imibanire ya Afurika n’Amerika

Intambara y’Ubutita ni umwuka mubi hagati ya Amerika n’Icyahoze ai Leta zunze Ubumwe za Abasoviyeti (URSS), yamaze imyaka irenga 40 ihanganishije ibihugu byombi.

Iyo ntambara yarangiye mu 1991, ari nacyo gihe ibihugu byinshi bya Afurika byari bitangiye kwisuganya nyuma y’imyaka myinshi biharanira ubwigenge.

Icyo gihe Amerika yo yari ihangayikishijwe no gutsinda intambara y’Ubutita, bigatuma ifata Afurika nk’umugabane utagize icyo umaze haba muri politiki ndetse no mu bukungu.

Perezida Kagame yabitangaje ubwo yitabiraga ibiganiro by’Ikigo kiga ku bijyanye na politike mpuzamahanga (CSIS), byabereye i New York ahateraniye inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Iki kiganiro cyarihuriwemo n

Iki kiganiro cyarihuriwemo n’inararibonye zitandukanye muri politiki mpuzamahanga

Perezida Kagame wahuriye muri iki kiganiro na Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo n’umunyapolitiki ukomeye muri Amerika Dr Henry Kissinger, yavuze ko hakenewe ko impande zombi zitekereza iby’imibanire mishya kuko muri iyo myaka yose hahindutse byinshi ku mpande zombi.

Perezida Kagame yavuze ko kuri iki gihe impande zombi zikwiye gusasa inzobe zikaganira ku bibazo bishobora kuvuka, zigashyira imbere ubucuruzi n’ishoramari mu bintu byo kwibandwaho.

Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 20 Amerika yari igisa nk’igitegeka ibihugu bya Afurika icyo yifuza ko gikorwa, nyamara ikirengagiza ko iterambere ryose rizanwa n’ibintu impande zombi zaganiriyeho zikumvikanaho.

Iki kiganiro cyateguwe n

Iki kiganiro cyateguwe n’ikigo CSIS kigisha ibijyanye n’imibanire na politiki y’ibihugu

Yavuze ko Afurika nayo yagiye igira ibibazo byayo ariko ngo ubu yashatse umurongo uyibereye, ari nayo mpamvu yashyizeho amasezerano yo kureka ibihugu byayo bikagira ubwisanzure mu bucuruzi ndetse no mu rujya n’uruza rw’abantu.

Yavuze ko iyo gahunda izahindura isura y’uko Afurika yari isanzwe ifata mu ruhando rw’isi ndetse bikanayifungurira imiryango.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.