Uko mbibona: Si ngombwa gutega moto ku rugendo rutarengeje kilometero eshatu

Umukunzi wa Kigali Today yaratwandikiye, yifuza ko ubu butumwa twabumugereza ku bandi basomyi b’uru rubuga, inyandiko ye ikaba ari iyi ikurikira:


Mu gihe abantu benshi bifuza ko Moto zakomorerwa zikongera gukora akazi ko gutwara abagenzi mu mujyi no mu gihugu muri rusange; reka tugerageze gusesengura inyungu yo kuba tudafite Moto zigenda mu mujyi muri iki gihe.

Mu by’ukuri muri Kigali sinaherukaga kubona abantu benshi bagenda n’amaguru. Ariko kuva ku itariki 4 Gicurasi 2020 aho abantu barekuriwe kujya mu kazi ariko Moto ntizirekurwe; nagiye mbona abantu benshi bifata bakagenda n’amaguru mu mihanda. Akenshi nibwira ko baba bari kugenda ingendo zitari ndende kuko urugendo rurerure barukora na bisi.

Kugenda n’amaguru urugendo rwa kilometero 3 buri munsi ni byiza ku mubiri w’umuntu. Biturinda indwara zikomeye kandi zitwara amafaranga menshi yo kwivuza. Iyo ugenda n’amaguru uba ukoze ka siporo kandi utavunitse. Kandi bifasha ubwonko ndentse n’ingingo nyinshi zo mu mubiri. Usanga abantu bafata umwanya rimwe mu cyumweru wo kujya muri siporo ngo barwanye umubyibuho cyangwa birinde umuvuduko w’amaraso. Iyi siporo ikorwa rimwe mu cyumweru usanga ntacyo imarira umubiri. Abahanga bavuga ko biba byiza ko umuntu akora ka siporo gake aho gukora siporo nyinshi rimwe mu cyumweru.

Iyo Moto ziri mu mihanda ziboneka abantu usanga bagira ubute bwo gukora ingendo yewe na za zindi ngufi. Urugero ugasanga umuntu ushaka kuva ku Giporoso ajya kwa Lando afashe Moto (ahantu hatari na kilometero imwe). Ibi byabaye umuco muri Kigali; usanga kugenda ku maguru byarahariwe abantu b’icyiro runaka (abakene) keretse iyo ari Car Free Day. Ubaye ufite gahunda n’umuntu y’akazi akabona uje n’amaguru ututubikana byakuviramo kukabura. Ibi nabigereranya n’umuntu wibwira ko kurya ifiriti ari iby’abakire. Mu by’ukuri ifiriti ziraryoha ariko kuzihorera ni ukwangiza ubuzima.

Muri iyi minsi birashimishije kubona abantu b’ingeri zose (abakene n’anakire) bagenda n’amaguru mu mihanda myinshi ya Kigali. Bintera kwibwira ko biramutse bikomeje bityo impfu ziterwa n’umubyibuho ukabije cyangwa umuvuduko w’amaraso cyangwa iturika ry’imitsi yo mu bwonko zizagabanuka, Abanyakigali bakagira ubuzima bwiza.

Ya mafaranga abantu batangaga bagendera kuri Moto; akiyongeraho ayo batangaga bajya muri Gym, akiyongeraho ayo batangaga bivuza indwara ziterwa no kudakora siporo buri munsi bazayazigama bayakoreshe ibikorwa bindi bibateza imbere. Urugero umuntu ukoresha Moto buri munsi mu ngendo zose akora dufate ko akoresha byibuze 1,000 RWF ku munsi muri izo ngendo zose. Bivuze ko mu mwaka ashobora kuba akoresha 300,000 RWF. Ubwo twafashe ko mu minsi 365 y’umwaka asohoka mu rugo iminsi 300 gusa indi 65 akaguma imuhira (konji, umuganda n’izindi mpamvu). Aya mafaranga ushobora gusanga ahwanye n’imishahara ibiri y’uwo muntu cyangwa se ugasanga atanahwanye n’umushara n’umwe w’uwo muntu iyo uwo muntu atunzwe n’abandi (umwana mu rugo). Ibi aba ari igihombo gikomeye kuri uwo muntu ndetse n’abamutunze.

Wa muntu ukunda kugendera kuri Moto asigaye akenera kujya muri Gym yishyura 50,000 RWF ku kwezi, ubwo mu mwaka akishyura 600,000RWF. Mu mwaka uwo muntu atakaza amafaranga ayingayinga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda kubera ko yanga gukoresha amaguru ye akora ingendo ngufi (zitarengeje 3km) ahubwo agakoresha Moto. Mu myaka itanu uwo muntu abaye agendera ku maguru mu ngendo ze ntiyakenera Gym; kandi yazigama iyo miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda. Noneho akazayakoresha ibindi bintu byamubyarira inyungu kandi yaramba kugira ngo azabashe kurya iyo nyungu atuje.

Moto rero ni nka rya terambere ryadufasha iyo turikoresheje neza; ariko kandi rikaba ryaturimbura iyo tutarikoresheje neza. Gutega moto zitwara abagenzi biryohera abanyamujyi bigatuma batibuka igihombo cy’ubuzima zibatera.

Muri iyi nyandiko nibanze ku nyungu ebyiri gusa; yo kugira amagara meza no kuzigama amafaranga twagakoresheje tugendera kuri Moto.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.