Mizero Irené uvuka mu karere ka Ngororero, avuga ko akimara kumenya amakuru y’uko ababyeyi be bombi bafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabayeho mu buzima bubi aho yakuranye ibikomere n’ipfunwe yatewe n’ibyo ababyeyi be bakoze.
Avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ababyeyi be bari abayobozi aho se yari Assistant Bourgmestre, nyina ari umwarimukazi, ashinzwe n’amajyambere mu cyahoze ari Komini Satinsyi muri Ngororero.
Avuga ko ubwo bagarukaga mu Rwanda bavuye mu cyahoze ari Zaire, aho bari barahungiye, ubwo yari kumwe na se bahise bamufata (se), baramufunga, asigara avuga ko se bamurengenyije kuko atari yasobanukiwe ibyo umubyeyi we azize.
Ati “Twagarutse mu Rwanda, ndi kumwe na Papa baramufata baramufunga.Iyo biza gushoboka twari kuganira, nkamubaza ibibaye kuko numvaga bamurenganya”.
Nyuma y’igihe gito, nyina nawe bahise bamufata baramufunga, nawe azira uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aho amenye ko ababyeyi be bafungiye kugira uruhare muri Jenoside, Mizero yatangiye kubaho mu bwigunge n’ipfunwe ryo kumva ko akomoka mu muryango w’ababyeyi bakurikiranweho icyaha cya Jenoside.
Agira ati “Bakimara gufunga Papa, hashize igihe gito na mama arafatwa arafungwa, ubwo ntangira kwiberaho mu bwigunge n’abana tuvukana batanu, narakomeretse hiyongeraho n’ipfunwe naterwaga no gukomoka mu muryango w’ababyeyi bakurikiranweho icyaha cya Jenoside”.
Avuga ko icyamugoye kumva, ari ukuntu ababyeyi be nk’abantu bari abayobozi bakagira uruhare muri Jenoside, bagatsemba abo bari bashinzwe kuyobora mu gihe aribo bagakwiye kubarengera kandi bari babifitiye n’ubushobozi.
Avuga ko ibyo ababyeyi be bakoze, byaje kuvamo umugayo aho se yakatiwe n’inkiko Gacaca igifungo cya burundu mu gihe nyina yakatiwe igifungo cy’imyaka 30.
Mizero avuga ko akiri umwana yari mu buzima bwiza, ariko ngo asanga aho yambariye inkindi ahambariye ubucocero abitewe n’ababyeyi be.
Ati “Nabaye mu bwigunge, nsanga hahandi nari narambariye inkindi ndi kuhambarira ubucocero, mu by’ukuri ibyakozwe n’ababyeyi banjye byangizeho ingaruka, aka Bibiriya ivuga ngo, ingaruka z’amakosa y’ababyeyi zikurikirana n’abana babo.
Nisanze ndi uwo kurera barumuna banjye mu gihe nanjye ntari nireze, nsanga ndi kugemurira ababyeyi banjye mu gihe bakabaye banyitaho”.
Mizero yagize ipfunwe kugeza aho atinya kugenda mu muhanda
Mizero avuga ko yabayeho mu buzima bushaririye, agera n’ubwo atinya no kugenda mu muhanda iwabo muri Ngororero, kubera ipfunwe ryo guhura n’abantu, aho yahoraga atekereza ko uwo bahuye wese amufata ukundi.
Ati “Ku myaka 11 nari mfite icyo gihe, ntabwo byari byoroshye gusanganizwa inkuru y’uko ababyeyi banjye bafunzwe bakurikiranwaho icyaha cya Jenoside, aho twanyuraga abantu bakavugana, numvaga ari njye bari gutunga intoki ngo dore umwana w’interahamwe aratambutse, bwari ubuzima bushaririye”.
Avuga ko hari n’ubwo yumvaga ashaka kurenga amateka y’igihugu, ashaka gusangiza abantu ubuhamya bwe, abavandimwe be n’inshuti ze zikamutonganya.
Ati “Hari ubwo numvaga nshaka kurenga ingaruka z’amateka igihugu cyanyuzemo, nashaka gusangiza abandi ubuhamya bwanjye mu muryango wanjye nabo bati ariko ibyo ukora, byo kuvuga amateka yacu ni ibiki? Uradutanga, ibyo wabiretse”!
Akomeza agira ati “Noneho hakiyongeraho n’inshuti zanjye zikantera ubwoba ziti ariko uzi n’ikindi, buriya ushobora kuzakomeza muri ibyo bintu bikarangira nawe bagufunze”.
Yavuze ko n’umukobwa bakundana cyangwa bazakundana, mu gihe yamubuza kuvuga amateka ye, bitazamubuza gukomeza urugendo yatangiye rwo gusangiza Abanyarwanda amateka ye kuko ari wo muti yabonye ukiza ibikomere, ugashimangira n’ubwiyunge.
Uburyo Mizero yakize ibikomere yatewe n’amateka
Mizero avuga ko yize amashuri yisumbuye ku kigo cy’amashuri cya Kibisabo giherereye i Nyabihu, aho yigaga yirinda kubwira abanyeshuri aho avuka, arangiza amashuri yisumbuye nta mwana uzi ibibazo bye.
Leta niyo yamurihiye amashuri aho ikigega cya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu cyitwa ‘Community Development Committee’ cyamurihiye, arangije amashuri yisumbuye arihirwa na Leta mu ishuri ry’icungamutungo ryahoze rwitwa ‘SFB’ muri 2010.
Avuga ko mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza yabohotse, yumva yifuza kugira umusanzu atanga mu gihugu aho yatangiye gutanga ubuhamya ku byamubayeho.
Ngo muri Kaminuza ubwo yatangaga ubuhamya, abanyeshuri bamwe baramwanze, batangira kumuhunga bamwita umwicanyi ariko ntiyacika intege aho yageze no ku rwego asabwa gutanga ubuhamya n’ahantu hazahajwe na Jenoside.
Ati “Ubuhamya bwa mbere natanze mu bantu benshi kandi bababaye, ni ubwo natangiye ahitwa i Rukumberi muri Ngoma, ubwo hari gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Ntibyari byoroshye kuvuga ku babyeyi bashinjwa icyaha cya Jenoside ubibwira abantu bababaye bagizweho ingaruka na yo, namaze isaha yose mpava umutwe wamenetse, ariko uko nakomezaga kuvuga ibyanjye, ni nako abantu batangiraga kunyiyumvamo ntangira kujya ntumirwa ahantu hanyuranye”.
Mu gufasha abantu gukira ibikomere, no kwimakaza gahunda y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Mizero yashinze umuryango witwa ‘Mizero Care Organization’, uhuriwemo n’urubyiruko rwagizweho ingaruka na Jenoside, rurimo abavuka ku miryango yahigwaga, abavuka ku babyeyi bakoze Jenoside, abavutse ku babyeyi bafashwe ku nguvu muri Jenoside n’abandi.
Avuga ko ubwo yahurizaga urwo rubyiruko rufite ibibazo binyuranye muri uwo muryango, babyakiriye neza nubwo byagoye bamwe kumva ko umuyobozi wabo ari Mizero ufite ababyeyi bagize uruhare mu ikorwa rya Jenoside.
Ati “Nyuma yaho, naje kumenya amakuru ko hari abamenye amateka yanjye bibatera kunyanga, bamwe muri abo, hari umwe wanyanze burundu, bagenda bamugira inama bamubwira ko icyaha ari gatozi, ubu niwe nshuti yanjye ya mbere, anyita ‘Dady’, nijye agisha inama mu cyo agiye gukora”.
Ubu umuryango ‘Mizero Care Organization’, ukorera mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali n’akarere ka Nyamagabe, aho biteguye kuwugeza mu gihugu hose.
Mizero ufite se ufungiye muri Gereza ya Nyakiriba i Rubavu na Nyina ufungiye muri Gereza ya Musanze, avuga ko bashyigikiye ibikorwa bye byo gutanga ubuhamya ku buzima yanyuzemo no kwimakaza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.
Agira ati “Ababyeyi banjye baranshyigikiye, nta n’ikibazo babigiraho, papa yarambwiye ati ‘courage komereza aho, nanjye muri gereza ndi umutangabuhamya’, na mama iyo musuye aba ari kumbaza ati ‘ese Foundation yawe imeze ite, igeze he, komereza aho ndayisengera”.
Mizero avuga ko icyo yifuza ari ugutanga umusanzu wo kubaka igihugu.
Ati “Hari byinshi umuntu aba yaragezeho kubera imiyoborere myiza, umuntu aba yumva afitiye umwenda igihugu, ndifuza nibura kuba twakubaka n’ikigo cy’ubujyanama mu buzima n’imitekerereze bya muntu mu gufasha abagifite ibikomere by’ingaruka za Jenoside”.