Icyumweru kirirenze Uburusiya bweretswe na Ukraine ko igihugu cyabo atari agafu kimvugwarimwe , abenshi bumvaga ko iyi ntambara izorohera Russia ariko nanubu ruracyageretse ndetse byafashe n’indi ntera.
Haravugwa ukuboko kwa Turikiya mu ndege zitagira abapilote ziri kwifashishwa na Ukraine mu kurwanya u Burusiya bwabatangijeho intambara mu cyumweru gishize.
Mu mashusho bigaragara ko yafashwe na telefoni yashyizwe ku rukuta rwa Twitter y’Igisirikare cya Ukraine amaze kurebwa n’abasaga miliyoni eshatu mu minsi ibiri, agaragaza indege zitagira abapilote (drones) zimisha ibisasu kuri burende z’Ingabo z’u Burusiya ndetse kuri izo ndege hagaragaraho ijambo “Bayraktar TB2” risanzwe riminyerewe ku ndege za Turikiya zitagira abapilote.
Muri ayo mashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, Ukrain yashyizeho amagambo agira ati “Mugire ubwoba banzi bacu! Nta mahoro muzagirira ku butaka bwacu!”
Umubare w’izi ndege zitagira abapilote ukomeje kuzamuka cyane aho ziri kwifashishwa mu kurwanya u Burusiya ndetse kuri uyu wa Kabiri igisirikare cya Ukraine cyavuze ko cyazifashishije zigashwanyuza burende y’Abarusiya hamwe n’ibisasu bibiri bya missile.
Mu yandi mashusho yashyizwe kuri Twitter, byagaragaye ko izi ndege za Bayraktar zitagira abapilote zatangiye gukoreshwa n’igisirikare cya Ukraine kuva mu 2021.
Izi ndege nto zifite uburemere buri hasi inshuro 12 ugereranyije n’iz’Abanyamerika ndetse zinafite amababa ya metero 12 ashobora kuzifasha kumara amasaha agera kuri 30 mu kirere zitagize ikibazo kandi ngo zishobora gutwara missile zigera kuri enye.
Ikoreshwa ry’izi drones bivugwa ko ryatanze umusaruro kuko zacubije umurindi u Burusiya bwari buzanye mu rugamba ndetse ngo binagaragaza ahari intege nke zabwo nk’uko byagarutsweho n’abasesenguzi b’abanyaburayi mu bya gisirikare.
Bavuga ko byanongereye akanyabugabo igisirikare cya Ukraine bituma gikomeza gukomera ku muheto.
Indege zitagira aba Pilote nize Ukrain iri kwifashisha mu ntambara ihanganyemo na Russia