Ukraine igiye guhura n’ibizazane itigeze ihura nabyo mbere/ Russia igiye kwihimura ku gitero cy’itera bwoba

U Burusiya bwatangaje ko uburyo bwiza bwo kwihimura ku gitero cy’iterabwoba giheruka kubera ahari ikiraro kijya mu gace ka Crimea ari ukwica ibyihebe. Ni igitero u Burusiya bushinja Ukraine.

Ni ibyatangajwe n’Umuyobozi Wungirije w’Akanama gashinzwe Umutekano mu Burusiya, Dmitry Medvedev.

Iki gitero cyo ku wa Gatandatu tariki 8 Ukwakira 2022, ni icy’igisasu cyaturikanye imodoka ku kiraro cya Kerch, iteza inkongi ku makamyo yari apakiye ibikomoka kuri peteroli, igice kimwe cy’ikiraro kiragwa.

Ibiro Ntaramakuru TASS bivuga ko iyi mpanuka yahitanye abantu batatu bari mu modoka yagendaga iruhande rw’iyo kamyo yaturikiye ku kiraro bapfuye.

Iki kiraro cyahise gisanwa cyongera gufungurirwa imodoka nto n’inini. Ntabwo biramenyekana niba Ukraine yaba ifite uruhare muri ibyo bibazo. Ni cyo cyari nzira rukumbi y’ubutaka ihuza u Burusiya n’agace ka Crimea bwiyometseho guhera mu 2014.

Dmitry Medvedev yatangaje ko uburyo bwo kwihimura kuri Ukraine iri inyuma y’iki gitero ari uguhiga ibyehebe byakigabye, bikicwa nk’uko bikorwa ahantu hose ku Isi.

Ati “Ni ukwica ibyihebe nk’uko bikorwa ahantu hose ku Isi. Ibi nibyo Abaturage b’u Burusiya bakwitega.”

Yakomeje agira ati “Kiriya ni igikorwa cy’iterabwoba n’ubushotoranyi bwa Leta y’abanyabyaha ya Kiev. Nta gushidikanya kuri ibyo. Ibyakozwe cyose byose byaragaragajwe ndetse n’umwanzuro warafashwe.”

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.