Uku niko ‘Amavubi’ yagiye yitwara ku makipe bari mu itsinda rimwe mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi / Niyo nsina ngufi kuburyo n’abanyarwanda nta kizere bari kuyiha!

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” iratangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Canada, Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni urugendo iyi kipe ifitemo akazi gakomeye kuko icyizere ifitiwe n’Abanyarwanda ari gike cyane kuko imaze imyaka ibiri n’amezi umunani itaratsinda umukino n’umwe. Muri iyi mikino, u Rwanda ruri mu Itsinda C hamwe na Nigeria, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Bénin na Lesotho.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku cyo amateka avuga ku musaruro w’Ikipe y’Igihugu ku makipe bari kumwe mu itsinda.

Mu mukino wa mbere, u Rwanda rurakira Ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe kuri uyu wa Gatatu, tariki 15 Ugushyingo 2023 saa Cyenda kuri Stade ya Huye. Aya makipe yombi amaze guhura inshuro enye, aho Amavubi yatsinzemo imikino ibiri; uwa gicuti mu 2000 ku gitego 1-0 n’uwa CECAFA mu 2011 ku bitego 2-0.

Ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe yatsinze umwe mu 2005 ibitego 3-1 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2006. Ni mu gihe kandi undi mukino amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2 mu 2009.

Nigeria :Indi kipe u Rwanda ruri kumwe nayo ni Nigeria. Ntirurayitsinda na rimwe mu mateka kuko mu nshuro eshanu zahuye, Nigeria yatsinzemo ebyiri, banganya eshatu. Amakipe yombi yahuye bwa mbere mu 2004, icyo gihe ‘Super Eagles’ yatsinze Amavubi ibitego 2-0. Imikino ibiri yakurikiyeho mu 2005 na 2012 amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 n’ubusa ku busa.

Mu 2018 ubwo aya makipe aheruka guhura mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, warangiye anganyije ubusa ku busa. Muri iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, u Rwanda ruzakira Nigeria tariki 17 Werurwe 2025, mu gihe uwo kwishyura uzabera i Lagos ku wa 1 Nzeri 2025.

Bénin: Indi kipe u Rwanda ruri kumwe nayo muri iri tsinda ni Bénin, imwe mu yo imaze kumenyera kuko bahuye kenshi mu bihe bya vuba. Abanyarwanda benshi iyi kipe barayibuka kuko mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2024 nabwo bari kumwe mu itsinda L.

Muri rusange amakipe yombi amaze guhura inshuro esheshatu mu mateka, aho Bénin yatsinzemo eshatu, u Rwanda imwe, anganya ebyiri. Ku nshuro ya mbere amakipe yombi yahuye mu 2010. Icyo gihe Bénin yatsinze u Rwanda ibitego 3-0.

Ni mu gihe inshuro iheruka yanganyije igitego 1-1 ariko Amavubi aza guterwa mpaga y’ibitego 3-0 nyuma yo gusanga yarakinishije umukinnyi ufite amakarita abiri y’umuhondo.

Nyuma y’igihe gito, amakipe yombi yongeye guhurira mu itsinda ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, aho umukino ubanza uzabera i Cotonou tariki 3 Kamena 2024, uwo kwishyura ukazabera mu Rwanda ku wa 6 Ukwakira 2025.

Andi makipe abiri asigaye muri iri tsinda ariyo Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo na Lesotho ntabwo arahura n’u Rwanda.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.