Ukuri ku biri kubera imbere mu ikipe ya Kiyovu Sports itari gutanga umusaruro , Abari gutungwa agatoki mu bibazo irimo

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje gutsindwa umusubirizo, umwuka uyirimo urabemerera kuba bari aho bari kugeza ubu. Mu minsi ine gusa imaze gutsindwa imikino ibiri irimo uwo yatsinzwe na Gorilla FC ibitego 2-0 muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro n’uwo yatsinzwe na AS Kigali igitego 1-0 ku munsi wa 17 wa shampiyona.

Mbere yo gukina na Gorilla FC muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, yari yagabanye amanota na Muhazi United ubwo yanganyaga igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona.

Uyu musaruro mubi, ukomeje kwibazwaho na benshi barimo n’abakunzi ba yo , ariko amakuru twabamenyeye, ni uko muri iyi kipe yo ku Mumena, ubuyobozi, abakinnyi n’abatoza, bari kurebana ay’ingwe.

Amakuru avuga ko abakinnyi bahamagara Perezida w’ikipe kuri telefone igendanwa bakeneye kumubwira ibibazo bihari, akanga kubitaba ariko bakoresha izindi nimero, akazitaba.

Umwuka uva mu rwambariro rw’iyi kipe, uvuga ko kapiteni wa yo, Niyonzima Olivier Seifu, yabwiye abayobozi ko n’ubwo bakomeje kwirengagiza inshingano, bazashaka gukemura ibibazo ari uko ikipe itangiye kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya Kabiri.

Abafana baratunga urutoki Perezida w’ikipe, Ndorimana Jean François Régis uzwi nka Général, bamushinja kutuzuza inshingano ze. Umwe mu bakinnyi yagize ati “Uramuhamagara akanga kukwitaba, ariko wakoresha indi akakwitaba. Ubwo se iyo kipe yatsinda ite? Urumva tukiri ikipe?”

Ikipe ya Kiyovu iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 22 mu mikino 17 imaze gukina.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.