Coronavirus ni virusi zibasira imyanya y’ubuhumekero zigatera indwara izwi nka Covid-19 (coronavirus disease 19), yanduzwa umuntu ku wundi binyuze mu matembabuzi.
Byinshi kuri iyi ndwara wasoma hano Coronavirus: ibimenyetso bikomeye ni ibihe? Ese hari ingaruka z’urupfu?
Kugeza ubu ibihugu 162 bimaze kubonekamo byibuze umuntu umwe ufite iyi ndwara.
Muri Afurika y’uburasirazuba (kugeza 16/03/2020 17:00) Rwanda: 5 Burundi: 0 Uganda: 0 Kenya: 3 RDC: 1 Tanzania: 1
Uko umubare w’abatuye isi bandura ugenda wiyongera ni nako ibihuha n’ibinyoma impande zose nabyo byiyongera.
Kugira ngo tubafashe neza kumenya iby’ukuri n’ibinyoma kuri iyi ndwara twabateguriye iyi nkuru ibivugaho byombi
Coronavirusi ntago ikira, uwo ifashe wese arapfa
IBI SIBYO.
Ukuri: Umubare munini w’abo imaze gufata barakize; abarenga 80% bamaze kuyikira. Benshi muri bo bitabaye ngombwa kujya kwa muganga, ahubwo binyuze mu gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima; kwirinda kujya mu bantu benshi, kuguma mu rugo ukaruhuka, ukanywa n’ibinyobwa byinshi.
Igihe ukurikije amabwiriza n’inama ibigo bishinzwe ubuzima yaba mpuzamahanga (WHO), cg ibyo mu gihugu (RBC na Minisante) coronavirusi wayihashya.
Nshobora kwandura coronavirusi mu gihe uyirwaye anyitsamuriye iruhande
YEGO NIBYO.
Ukuri: Coronavirusi yandurira mu matembabuzi y’uyirwaye mu gihe akoroye cg yitsamuye iruhande rwawe.
Abashakashatsi buri munsi, bagenda bavumbura byinshi bishya kuri iyi ndwara, uko yandura mu bantu n’aho ituruka. Gusa kugeza ubu, ikizwi ni uko virusi muri rusange zidatinda ku bintu (nk’inzugi, ibikuta, n’ahandi)
Iyo coronavirusi igufashe urabimenya
IBI SIBYO.
UKURI: Covid-19 ifite ibimenyetso bitandukanye, kandi byinshi bijya gusa cyane ni ibicurane bisanzwe, harimo; kugira umuriro, gukorora, no kumva udahumeka neza. Ibiboneka gacye harimo; kuzungera, iseseme, ibimyira no kuba waruka. Ku bantu barembye cyane bagira ibimenyetso nk’iby’umusonga. Ariko benshi bashobora kugeza no ku minsi 24 nta kimenyetso na kimwe kiragaragara.
Abakiri bato cg se abirabura ntibandura iyi ndwara, (benshi bavuga ko yibasira abakuru gusa) bityo kuyandura biragoye
IBI SIBYO.
UKURI: Mu Rwanda hari abo yamaze gufata kandi bakiri bato (source: soma hano)
Abantu umuntu ufite indwara ashobora kwanduza, ni igipimo abahanga, bagenderaho bagamije kureba umubare w’abantu uwanduye ashobora kwanduza. (basic reproduction number; R0)
Covid-19 ikwirakwira byoroshye; kuko umuntu umwe uyirwaye byibuze ashobora kwanduza abandi 2.2 (mu gihe ibicurane bisanzwe ari 1.3)
Face mask (akarindamunwa) izakurinda kwandura coronavirus
BITERWA N’UBWOKO BWAYO
Uturindamunwa (face mask) turi mu bwoko butandukanye. Utuvugwa hano ni udusanzwe tuboneka cyane ari natwo dukoreshwa na benshi, ntiturinda kwandura turinda kwanduza. Akamaro katwo ni ukurinda kwanduza abandi igihe wowe ufite indwara y’ubuhumekero (nk’ibicurane, grippe cg izindi).
Gusa hari ubwoko bwa mask (N95) zikoreshwa cyane cyane kwa muganga, cg ahandi hari ibyago biri hejuru byo guhura n’umurwayi wa coronavirusi; zo zibafasha kwirinda kwandura no kwanduza.
Ushobora kwirinda/kwivura ubwawe, unywa inzoga, vinegre, amazi arimo umunyu, cg ukoresha ibindi bintu?
NTAGO ARIBYO.
Kugeza ubu ibi byose nta na kimwe cyakurinda/cyagukiza covid-19, ahubwo bishobora gushyira ubuzima bwawe mu kaga.
Uburyo bwizewe wakoresha mu kwirinda iyi coronavirus burimo:
- Gukaraba intoki neza kandi kenshi gashoboka ukoresheje amazi n’isabune
- Irinde guhura cyane n’abantu, cyane cyane abarwaye; bakorora cg bitsamura cyane.
- Mu gihe ukorora nawe ubwawe, ushobora kwirinda kugera ahari abantu benshi; kandi wanakorora cg witsamura ukirinda ko bigera ku bantu benshi.
Iyi coronavirusi, ni icyorezo cyakozwe n’abashinwa (cg abanyamerika) bagamije kugabanya abantu ku isi.
IBI SIBYO.
UKURI: Isi dutuyeho ibarizwamo virusi ibihumbi n’ibihumbi, inyinshi ziboneka mu matungo; nk’inyoni, uducurama, ingurube, ingamiya n’izindi nyamaswa, hakaba ubwo zihindura noneho zikaba zakwirakwira no mu bantu. Uku niko coronavirusi nayo yibasiye abantu.
Coronavirusi (covid-19) ifite urukingo
OYA SIBYO.
Kugeza iyi saha (16/03/2020 17:00) covid-19 ntirabonerwa urukingo.
Gusa abashakashatsi mu bihugu bitandukanye barakora ubutaruhuka ngo barebe ko urukingo rwaboneka, kandi ubushakashatsi buratanga icyizere.
Ikibazo cyose wagira ushobora guhamagara 114 ugasobanurirwa neza cg se ugahamagara ivuriro rikwegereye.