Umu DASSO yatawe muri yombi akekwaho kwiba no kugurisha ibendera ry’Igihugu

Umukozi w’Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO), mu Karere ka Kirehe, witwa Habimana Eliezer ari mu maboko ya RIB, nyuma yo gufatwa akekwaho icyaha cyo kwiba no kugurisha ibendera ry’Igihugu.

Bivugwa ko uwo mu Dasso yari agiye kugurisha ibendera ry

Bivugwa ko uwo mu Dasso yari agiye kugurisha ibendera ry’igihugu ku mafaranga ibihumbi 10 (Photo: Social Media)

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald, yahamirije Kigali Today ko uyu mu DASSO yafatiwe mu Kagari ka Kazizi mu Murenge wa Nyamugari, ku cyumweru tariki 10 Gicurasi 2020, nyuma y’uko hari undi mu DASSO wari wamaze gutahura ko mugenzi we Habimana afite ibendera ry’igihugu kandi yanamaze kunoza umugambi wo kurigurisha.

Muzungu yagize ati “Ayo makuru ni impamo, uyu mu DASSO yafashwe nyuma y’aho hari mugenzi we wari wamenye amakuru mbere, arabikurikirana, natwe aduha amakuru, ukekwaho icyaha ahita afatwa akirifite.

Uwafashwe yari kumwe n’uwo wagombaga kurigura witwa Harindintwari Joseph bakunze kwita Sadi, yamaze no kwishyura uyu mu DASSO amafaranga ibihumbi 10. Bombi bahise batabwa muri yombi, ubu bari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Nyamugali”.

Uyu muyobozi yongeraho ko ibendera ari kimwe mu birango by’igihugu bikomeye, kandi bidatungwa n’uwo ari we wese.

Yagize ati “Ibendera ry’Igihugu usibye kuba kurigurisha bikozwe n’umuturage ubwabyo ari icyaha, no kuritunga mu rugo rw’umuntu ntibyemewe. Rikoreshwa ku nyubako z’ubuyobozi ahabugenewe, uwagerageza kurikoresha mu bindi bikorwa bihabanye n’icyo amategeko agenga ikoreshwa ry’ibendera ry’u Rwanda, ahanwa n’amategeko.

Ni yo mpamvu rero n’aba bagabo bombi bakekwaho kurikoresha mu nyungu zabo bafashwe bagashyikirizwa RIB, ikaba iri kubakurikirana”.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu hataramenyekana aho iri bendera ryibwe, kuko muri iyi minsi nta kibazo kiragaragara mu Karere ka Kirehe cyo kubura ibendera.

Ashimangira ko bagikomeje iperereza, agashimira abaturage kuba bakomeje gutanga amakuru, ariko anabibutsa ko bafite uruhare mu kurinda ibirango by’igihugu no kubyubaha.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.