Umu-Panafricaniste nyawe azakomereka ashake inyabarasanya aho kwirukira Peneselini – Musoni

Umuyobozi w’Umuryango ugamije kubohora Abanyafurika (Pan African Mouvement/PAM)-Rwanda, Protais Musoni aravuga ko batangije urugamba rwo kubohora Abanyafurika mu bijyanye n’ubukungu.

Protais Musoni (hagati) mu kiganiro n

Protais Musoni (hagati) mu kiganiro n’abanyamakuru

We n’abandi bayobozi ba PAM-Rwanda barimo gutegura Inama nkuru y’Abapanafurikaniste izabera mu Nteko Ishinga Amategeko ku cyumweru tariki 23 Nzeri 2018.

Avuga ko bakomeje kwigisha indangagaciro z’Ubunyafurika kugira ngo abatuye uyu mugabane bareke kwisuzugura no kwisuzuguza, cyane cyane iyo bigana imico y’ahandi.

Protais Musoni wabaye Ministiri muri Guverinoma y’u Rwanda agira ati “PAM yarabanje irwanya ubucakara buvaho, ikurikizaho kurwanya ubukoloni mu rwego rwa Politiki buvaho, ubu turarwanya ubukoloni mu rwego rw’ubukungu.

“Mbahaye nk’urugero rw’uburyo twakoronijwe, ubundi umuntu ukomeretse yihutira kujya kwa muganga, ariko turashaka ko umuPanafurikaniste nyawe azakomereka agakora ku nyabarasanya aho gushaka peneselini”.

Uyu muryango wa PAM-Rwanda uvuga ko urimo kwigisha abantu kwigenga no kwibohora mu bitekerezo ndetse no kwishakamo ibisubizo nyuma y’imyaka itatu umaze utangijwe mu Rwanda.

Amashyirahamwe n’amahuriro y’abantu benshi barenga ibihumbi 30 mu Rwanda kuri ubu bamaze kugerwaho n’inyigisho za PAM, ariko ngo ntabwo intego iragerwaho.

Protais Musoni agira ati “Nzishima abantu mu midugudu yose bageze ku rwego rwo kwigenga mu bitekerezo no kwishakamo ibisubizo, kandi ndumva mu myaka nk’itatu tuzaba tubigezeho”.

Avuga ko umuntu uzababazwa n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko cyangwa indi mico mibi y’ahandi ngo azaba abaye umuPanafurikaniste wa nyawe, kuko ngo bitari ibinyarwanda.

Umuryango PAM kandi ngo ukomeje kwigisha Abanyafurika kwirinda amakimbirane hagati y’ibihugu no kubana nabi, bitewe n’uko ’ababyungukiramo ari abafite intwaro bashaka kugurisha muri abo baturage barwana’.

Igitegekerezo cyo kubohora Abanyafurika cyatekerejwe bwa mbere n’uwitwaga Henry Sylvester Williams ahagana mu mwaka w’1900, akaba yari agamije kubwira Abanyafurika ubwabo kwanga kugirwa abacakara n’Abanya Burayi n’Amerika.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.