Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 08 Gicurasi 2020, Minisiteri y’ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko hamaze kubarurwa abantu 72 bamaze guhitanwa n’imvura nyinshi yaguye guhera mu ijoro ryo ku itariki 06 Gicurasi 2020.
Ni Ibiza byibasiye cyane cyane Intara y’Amajyaruguru mu turere twa Gakenke, Rulindo na Musanze no mu turere tw’Intara y’Iburengerazuba aritwo Nyabihu, Ngororero na Rubavu mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo Akarere ka Muhanga na ko kagezweho n’ibyo biza.
Akarere ka Gakenke ni ko kibasiwe cyane n’ibyo biza, ahamaze kubarurwa abantu 23 bamaze gupfa bazize ibyo biza, Umurenge wa Rusasa uza ku isonga ahamaze kubarurwa abantu 11, aho inkangu zagiye ziridukira inzu zabo nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias abivuga.
Yagize ati “Ejo kuwa kane twari tumaze kubona abantu 22 bari bamaze gupfa, ariko uyu munsi tariki 08 Gicurasi hamaze kuboneka undi wo mu murenge wa Mugunga, ubu bamaze kuba 23. Ntabwo byoroshye kugera aho byabereye kuko imihanda yose yafunze, ariko hari abaturage batangiye gukora umuganda basibura inzira z’ibinyabiziga. Gusa aho tugiye kujya mu murenge wa Rusasa ahapfuye abantu 11, ho ni urugendo rw’amaguru aho tugiye gukoresha igihe kingana n’isaha n’igice”.
Meya Nzamwita, avuga ko abo Ibiza byasenyeye amazu bari kwitabwaho, aho bacumbikiwe mu mashuri no mu miryango inyuranye.
Agira ati “Abo bose bafite amazu yasenyutse twabasabye kujya mu mashuri, kuko niho hari umwanya bacumbikamo igihe kirekire kuko abanyeshuri batari kwiga. Hari n’abandi bake bari mu miryango yo mu baturanyi babo, aho bafite ibikoni bikomeye na annexe twabaye tubacumbikiyemo. Ariko abadafite inzu nyinshi, twabasabye kudacumbikora abandi mu rwego rwo kwirinda coronavirus”.
Uwo muyobozi w’akarere ka Gakenke, yavuze ko abo bahuye n’ibiza hari uburyo buri gutekerezwa bwo kubabonera ubufasha bw’ibanze, mu gihe hategerejwe ko haboneka ubufasha bw’amabati n’ibindi bikoresho bizifashishwa mu kububakira, ariko tugashaka n’ahantu hatabateza ibibazo”.
Ati “Nk’akarere, ubu twageneye ubufasha iriya miryango yabuze ababo, aho buri muryango twawugeneye amafaranga ibihumbi 50 tukabashakira n’isanduku yo gushyinguramo. Noneho abo basigaye, twari twavuganye na Croix Rouge ko ijya kuturebera ibyo bakeneye, haba ibijyanye n’ibiribwa n’imyambaro n’ibindi by’ibanze bakenera mu rwego rwo kubibagezaho”.
Nk’uko uwo muyobozi yakomeje abivuga, ngo hari ubufasha bwa MINEMA akarere gategereje. Ni nyuma y’iminsi mike ishize iyo Minisiteri isuye ako karere ireba ibijyanye n’inzu zagiye zisenyuka mu munsi ishize, aho biteguye ubufasha bw’amabati mu rwego rwo kubakira abasenyewe n’ibiza.
Ahandi hantu hibasiwe n’ibiza, ni mu karere ka Musanze mu murenge wa Muko aho imihanda imwe n’imwe yamaze umunsi wose wo ku itariki 07 Gicurasi 2010 itagendwa nyuma yuko amazi afunze inzira zose akangiza n’ibikorwaremezo binyuranye birimo n’ibiraro.
Hakizimana Jean de Dieu, Umuturage wari waremye isoko rya Kinkware mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Gakenke, yatangarije Kigali Today ko imvura nyinshi yangije imihanda, bimuviramo gutegereza amasaha asaga 10 ngo inzira zongera kuba Nyabagendwa, aho yatashye mu ijoro nyuma yuko yari aturutse mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke.
Yagize ati “Natashye mu ijoro nyuma yuko imvura ifunze inzira zose impeza mu isoko rya Kinkware. Nagiye gushaka indi nzira nyuramo ahitwa ku Rudega biranga, tujya guca ku Kamihigo naho dusanga amazi yafunze imihanda ibiraro byarengewe ari nako n’inzu zigwa ku bantu, byadusabye kuzenguruka tugera mu rugo mu ijoro.
Mu gihe ibyo biza bikomeje kwibasira inzu z’abaturage n’ibindi bikorwaremezo, Umuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, n’Umuyobozi w’intara y’Iburengerazuba, Munyentwari Alphonse bakomeje gushakira hamwe uburyo abahuye n’ibiza bafasha n’uburyo bwo kurinda ko abaturage bakomeza guhitanwa n’ibyo biza, aho bakomeje gusura tumwe mu duce twugarije n’ibyo biza.
Minisiteri ishinzwe Ubutabazi (MINEMA), irasaba abaturage bo mu turere twugarijwe n’ibiza gukomeza kwirinda, kuko imvura ikomeje kwiyongera umunsi ku wundi nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ubutabazi Kayumba Olivier.
Yagize ati “Abaturage bari muri utu turere Gakenke, Nyabihu, Muhanga, Musanze, Ngororero , Rubavu, Rulindo nyabuna ni mwirinde mumenye ko imvura ari nyinshi cyane. Turaza kureba nyuma y’imvura uko ubuzima buri bukomeze, ariko abantu ni birinde, ushobora kwirara ukumva ko imvura yahise uti reka dukomeze ubuzima. Oya mube mwitonze kuko ubutaka bwasomye, izuba ni riva nk’iminsi ibiri muraza kubona uko ibibazo byifashe”.
Akomeza avuga ko ahantu imvura itaguye, naho abantu badakwiye kwirara kuko ibiza biri guterwa n’amazi aturutse mu tundi duce tw’igihugu aho agira ati “Nk’ejo amazi ya Nyabugogo twabonye cyangwa se Nyabarongo, nta mvura yari yaguye muri Kigali ariko ni amazi aturuka za Ngororero. Twahageze dusaba abaturage kuhava, kuko wabonaga ko amazi ashobora kubavutsa ubuzima”.
Uretse abaturage 72 bamaze kuburira ubuzima muri ibyo biza, hamaze kandi no kubarurwa inzu zisaga 1000 zamase gusenywa n’ibyo biza n’ibindi bikorwaremezo birimo ibiraro.
Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe (Meteo Rwanda), kimaze gutangaza ko hagati y’itariki 01-10 Gicurasi 2020 hateganyijwe imvura nyinshi iri hagati ya 90-120mm muri Kigali, intara y’Amajyaruguru n’uturere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro,Ngororero, Muhanga na Ruhango.