Umubyinnyi General Benda yisarishije yiyambura imyenda mu muhanda ngo kubera follow ya Bruce Melodie / Ukuri kuby’aka gatwiko yambara ubusa

Umubyinnyi umaze kwandika izina mu Rwanda, General Benda yagaragaye mu mashusho amwerekana yasanzwe n’ibyishimo bidasanzwe ubwo umuhanzi Bruce Melodie yari amaze kumukurikira ’follow’ kuri Instagram maze ariruka yigaragaza ari gukuramo imyenda mu muhanda.

Ni mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ibyishimo bidasanzwe, gusa mu maso y’ubusesenguzi bwa BabiTimes tukaba twabonye ko yabyikoresheje ngo akomeze gushitura abamukurikirana ngo babe benshi.

Uyu mubyinnyi aba agira ati “yebaba data we, Bruce Melodie atangiye kunkurikiria (follow), sinabyizera.” Uburyo yavugaga bwonyine burimo amarangamutima atangana n’igikorwa yakoze cyo gucunga umuhanda utarimo abantu akirukiramo yikamera abonako ntanundi hafi aho uri bumubone yiyambura ubusa.

Yiyambuye ubusa mu masegonda macye maze akora ibisabwa nkumu professional actor , arangije afunga kamera ye ara positinga , ntakindi.

Yahise ajya mu muhanda yiruka agira ati “ndasaze we, ndasaze, sinabyizera Bruce Melodie yatangiye kunkurikira, Yesu we, Mana we ndasaze.”

Yageze ahantu arahagarara akuramo imyenda asigara yambaye akenda k’imbere maze agira ati “iyi myenda ninshaka nyijugunye.”

Amakuru akaba avuga ko uyu mubyinnyi, mu buzima busanzwe ari umufana ukomeye cyane w’umuhanzi Bruce Melodie.

Yiyambuye ubusa mu muhanda n’ubwo nta bantu bawutambukagamo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.