Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wahuzaga ikipe ya Mukura na Rayon Sports wagaragaye ho agashya k’umufana wari wisize irangi ry’amavuta ryagenewe gusigwa inzu.
Umufana wa Mukura uzwi ku izina rya Kanyogote uvuga ko yatangiye kwisiga amarangi mu 1998 abyigiye ku bafana b’ikipe ya Far-Rabat yo muri Maroc, avuga ko yiyemeje gushyigikira ikipe ye, bityo buri igihe aba yiteguye gukora ibishoboka byose ngo itsinde.
Mbere yo guhaguruka i Huye, Kanyogote yagiye gushaka irangi ry’Ifu abafana basanzwe bisiga ku mikino ariko ntiyabasha kuribona.
Nyuma yo kubona ibihe byamusize yaguze irangi ry’amavuta ryagenewe gusigwa inzu aba ariryo yisiga ku mubiri we hafi ya wose yurira imodoka aza I Kigali.
Yagize ati: “Irangi ry’Ifu (Poudre) naribuze mbona Turuye (Anti-rouille) nta kundi nari kubigenza nagombaga kuza gushyigikira ikipe yanjye.”
Yakomeje avuga ko iri rangi riryana cyane ku mubiri ndetse ngo kugira ngo rive ku muntu bidapfa koroha.
Uyu mufana avuga ko yiteguye gukoresha ijerikani y’amazi ashyushye n’Isabune kugira ngo rimuveho kndi nabwo atari burundu.
Kanyogote yaribwaga ku mubiri n’iri rangi ariko nyuma yuko Mukura itwaye igikombe bwa mbere nyuma y’imyaka 28, ngo yabaye nk’ubyibagiwe aho yahise afata n’urugendo yerekeza i Huye kandi nta mwambaro yambaye.
Ubusanzwe abafana bisiga amarangi bemenyerewe mu Rwanda nka Rwarutabura, Rujugiro, Nyiragasazi n’abandi basanzwe bisiga irangi ry’ifu, ritagorana kuva ku mubiri iyo igikorwa cyo gufana kirangiye.