Umugabo arakekwaho kwirukana umugore agasambanya umukobwa we

Umugabo wo mu Kagari ka Kabona, Umurenge wa Rusebeya mu Karere ka Rutsiro ari mu maboko y’ubugenzacyaha ashinjwa gusambanya umukobwa we.


Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa mbere tariki 15 Kamena 2020. Uwo mugabo ngo yirukanye umugore bashakanye, hanyuma aasambanya umwana w’umukobwa yibyariye w’imyaka 15.

Amakuru Kigali Today yahawe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri aka kagari ka Kabona avuga ko ku mugoroba tariki ya 14 Kamena 2020 uwo mugabo yatashye yasinze agatongana n’umugore ashaka kumukubita, umugore arahunga.

Ubwo uwo mugore yagarukaga mu gitondo kuri uyu wa mbere, ngo yasanze umwana wabo w’imyaka 15 arimo kurira amubaza uko byagenze, amubwira ko ari uwo mugabo wamusambanyije.”

Umunyamabaganga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabona avuga ko bahise bafata umugabo bakamujyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusebeya, naho umwana ajyanwa ku bugenzacyaha bw’Akarere ka Rutsiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusebeya, Icyizihiza Alda na we yemeje aya makuru, aboneraho kugira Abanyarwanda inama yo kwirinda ubusinzi n’amakimbirane kuko ari yo ntandaro y’ibyakozwe n’uyu mugabo bivugwa ko yasambanyije umwana we.

Icyizihiza yagize ati “Intandaro ya biriya ni ubusinzi n’amakimbirane mu muryango kuko umugabo yari yagurishije ihene amafaranga arayanywera, atashye umugore amubajije aho kumusubiza ashaka kumukubita, umugore arahunga. Kuba umugabo yasinze ni byo byatumye asambanya umwana kubera ubusinzi.”

Uyu muyobozi avuga ko urugo rwabo rwari rusanganywe amakimbirane, gusa akavuga ko ubusinzi ari bwo bwabaye intandaro y’ayo mahano.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.