Umugabo bamurashe ahita apfa ako kanya ubwo bamusuzumiragaho ‘Bullet-Proof charm’ izwi mu kwifashishwa n’abapfumu bakora maji kuburyo isasu ritakwinjira

Umuvugizi wa polisi, Ahmed Wakil, yatangaje ko umugabo yarasiwe mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Nijeriya muri leta ya Bauchi mu gihe cyiswe ‘Bullet-Proof charm’  , ibi bikaba bikorwa mu buryo bw’umuco wa gakondo , aho bizerera mu myuka n’imbaraga zidasanzwe , byaje gutuma uyu mugabo akorerwaho isuzuma ryo kureba niba isasu riatamwinjira , ahubwo birangira rimuhitanye.

Uyu muvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko Uyu muvuzi gakondo muri bamwe bazwi nk’abapfumu , yarashe uyu mugabo yifashishije imbuda gakondo bikoreye ikoreshwa mu gace k’iwabo , Uyu mupfumu yatawe muri yombi we n’abandi babiri bakurikiranyweho iki cyaha , mu gihe abandi baziko hari aho baba bahuriye n’ibi bari gushaka aho bahungira.

Nk’uko bavuzwe na Supt Wakil , yavuze ko iri suzuma ry’ubushobozi bw’imiti y’imunda ituma amasasu atakwinjira ngo akwice yakorewe ku mugabo witwa Muhammadu Ali w’imyaka 43 y’amavuko wari usanzwe ari umuturage muri ako gace.

Umuvugizi wa polisi yongeyeho ko abapolisi bihutiye kugerayo bakimara kumva iraswa, bajyana  Ali mu bitaro, ariko bakihagera bahise batangaza ko yapfuye atakibarizwa mw’isi y’abazima. Yihanangirije abaturage kwirinda gukoreshwa nk “ibiryo by’ibunda”.

Supt Wakil yavuze ko aba bakekwa bazashyikirizwa urukiko nyuma yo kurangiza iperereza.

Aba bari bafite ikizere ko imbaraga z’imyuka idasanzwe ya maji ‘magic power’ iri butume uyu mugabo ntakintu ari bube , dore ko n’ubusanzwe ibi byahoze na cyera bikoreshwa aho usanga muri Nijeriya abaturage benshi bizerera mu bapfumu n’abaraguzi.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.