Umugabo n’abana 3 bahiriye mu modoka harokoka umugore wenyine

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2020, umugabo witwa Rowan Baxter yaguye mu nkongi we n’abana be.

Biravugwa ko umugabo yaba yashatse kwiyambura ubuzima akajyana n

Biravugwa ko umugabo yaba yashatse kwiyambura ubuzima akajyana n’abagize umuryango we bose (Ifoto: Internet)

Polisi yo muri Australia yemeje ko Rowan Baxter wari umukinnyi uzwi cyane muri Rugby n’abana be batatu bapfuye baguye mu modoka yahiriye ahitwa i Brisbane muri icyo gihugu.

Ababibonye bavuze ko babonye umugore asimbuka mu modoka, anyura mu birimi by’umuriro kuko imodoka yari yafashwe n’umuriro, ataka avuga ati, “yansutseho lisansi” «il m’a versé de l’essence ».

Umwe mu babibonye yabwiye Ikinyamakuru Le Courrier-Mail cyandikirwa muri Australia, ko yabonye umugabo wihuta ajya ku muhanda gufasha uwo mugore wari usohotse mu modoka irimo gushya, uwo mugabo ngo yitwaje itiyo (tuyau) n’indobo y’amazi arangije koza imodoka ye.

Uwo mugabo wari ufite imyaka 42 y’amavuko, yapfuye ari kumwe n’abana be ari bo Aaliyah wari ufite imyaka 6, Laianah wari ufite imyaka 4, na Trey wari ufite imyaka 3.

Hannah Baxter ufite imyaka 31, na we wari muri iyo modoka akayisohokamo irimo gushya, yagiye mu bitaro kugira ngo yitabweho n’abaganga kuko ngo yahiye bikabije nk’uko byemezwa na Polisi.

Rowan Baxter yahoze akinira ikipe ya Rugby yitwa ‘Warriors’ ya Nouvelle-Zélande. Ubu yari ari mu kiruhuko cy’izabukuru, aho we n’umugore we bakoraga akazi ko gutoza abakora imyitozo ngororangingo(entraîneurs de fitness).

Inzu bakoresherezagamo imyitozo ngororamubiri yakiraga abantu batandukanye kandi bazwi harimo abahoze bakina Rugby n’abayikina muri iki gihe muri ako gace bakoreragamo.

Gusa kuko muri iyi minsi bari baratandukanye byatumye business yabo na yo ihomba, kuko nk’uko byemezwa n’inshuti zabo za hafi, muri Mutarama uyu mwaka, polisi yahamagawe muri urwo rugo kubera ikibazo cy’ihohoterwa.

Mu gihe bari bamaze gutandukana, ubu bari bari mu mpaka zo kumenya ugomba kugumana abana.

Byemejwe ko Baxter yiteye n’icyuma aho imodoka yahiriye. Gusa ngo mu mezi ashize yashyize amafoto n’amavideo y’abana be menshi kuri Facebook .

Mu minsi 6 ishize , yanditse kuri Facebook ati, « T-R-E-Y, ndagukunda kugeza ku kwezi n’inyuma yako», hashize ukwezi kandi yanditse ati, «Ijoro ryiza bana banjye, Papa arabakunda».

Ku itariki 30 Ukuboza 2019, yashyize ifoto y’abana be 3 kuri Facebook nyuma yandikaho ati, « Ndabakumbuye mwese», icyo gihe umwe mu nshuti ze yanditse na we munsi y’iyo foto kuri Facebook amubwira ati, «Muvandimwe, byose bizagenda neza, komeza utwaze muvandimwe wanjye».

Imwe mu nshuti za Rowan Baxter witwa Joey Abraham ibyo bikimara kuba yabwiye ikinyamakuru Daily Mail Australia ko Rowan yari yarahindutse cyane bitewe n’uko gutandukana n’umugore we, ku buryo umuzi ari mu bihe bye byiza akaba yaramubonye mu cyumweru gishize, yabonaga ko yagiye kure, gusa ntawiyumvishaga ko yakora ibi.

Polisi yo muri Australia yahise itangira iperereza ishaka kumenya niba iyo nkongi yatewe n’ubwiyahuzi cyangwa se niba ari impanuka.

Inkuru Kigali Today ikesha urubuga www.metro.co.uk, ndetse na www.fr24news.com, iravuga ko ahabereye inkongi Polisi yahazengurukije ikintu gisa n’umugozi kigaragaza ko harimo kubera iperereza, mu gihe hari abaturage bazanye indabo n’ibikinisho babishyira iruhande rw’aho hantu, kuko hapfiriye abana.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.