Umugabo wagaragaye mu mashusho akubita umugore we yafunzwe

Umugabo witwa Evariste Munyaneza wo mu Kagari ka Kimana mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, yagejejwe mu maboko y’ubugenzacyaha nyuma yo kugaragara mu mashusho akubita umugore we mu ruhame.

Munyaneza Evariste yashyikirijwe ubugenzacyaha (Ifoto: Ukwezi.rw)

Munyaneza Evariste yashyikirijwe ubugenzacyaha (Ifoto: Ukwezi.rw)

Amashusho agaragaza uwo mugabo akubita umugore yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Kamena 2020, ariko ibyo kumukubita ngo byabaye ku wa gatandatu tariki 30 Gicurasi 2020.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Jerome Tumusifu, yabwiye Kigali Today ko na bo bamenye ayo makuru ari uko babonye ayo mashusho, bakihutira kujya muri urwo rugo.

Tumusifu avuga ko uyu mugabo yakubitaga umugore amuziza amafaranga magana atanu umwana wabo yari yagurishije urukwavu akayabitsa nyina, umugabo akaba yarayasabaga umugore undi akayamwima.

Ibyo ngo ni byo byavuyemo kumushikanuza anamukubita, ari na byo byatumye ku cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2020, uwo mugore wakubiswe yahukana.

Tumusifu avuga ko bajyanyeyo n’inzego z’umutekano, bagafata uwo mugabo Munyaneza bakamushyikiriza ubugenzacyaha, aho ubu afungiye kuri sitasiyo ya Save mu Karere ka Gisagara.

Uyu muyobozi yanenze abaturage barebereye iryo hohoterwa ntibahite batanga amakuru, akaboneraho kubibutsa kujya batanga amakuru igihe cyose babonye cyangwa se baketse ahari ihohoterwa.

Ati “Turasaba abaturage kudahishira ihohoterwa iryo ari ryo ryose, aho baribonye cyangwa bariketse bagahita abatanga amakuru ku gihe bigakurikiranwa”.

Icyakora ngo usibye kuba umuryango Munyaneza avukamo usanzwe uzwiho kugira amahane, ubusanzwe ngo urugo rwe nta makimbirane cyangwa ihohoterwa ryaharangwaga.

Umugore wari wahukanye we yasabwe kugaruka mu rugo agakomeza kwita ku bana b’uyu muryango.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.