Ibyari ibyishimo n’umunyenga yari abanyemo n’umuryango we bari bamaranye imyaka 12 , umugabo witwa Ijimakiwa Dayo byose byamuhindukiye amarira y’umuborogo nyuma y’uko aketse ko umugore we amuca inyuma , maze yajya gupimisha DNA z’abana agasa muri batatu umwana 1 umwe ariwe babyaranye abandi 2 atari abe arumirwa arira ayo kwarika.
Dayo yavuze ko yafashe umwanzuro wo gukoresha ibizamini bya DNA kuko ngo yakundaga gushwana n’umugore we bagatandukana hamara igihe bakongera bagasubirana ariko uyu mugore akaza atwite ndetse akamubwira ko mbere yuko batandukana yamuteye inda.
Dayo abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook ku munsi w’ejo,yavuze ko yashyingiranywe n’umugore mubi kuko ngo mu bahungu 2 n’umukobwa umwe yari aziko yabyaranye n’umugore we,umukobwa ariwe gusa bahuje DNA.
Uyu mugabo yavuze ko uyu mugore yamwibye miliyoni y’ama Naira akoreshwa muri Nigeria ayajyanira uyu mugabo akeka ko yamuteye inda,hashize igihe imiryango irabahuza barongera barabana ariko ngo uyu mugore akamutuka ndetse akamusuzugura cyane.
Uyu mugabo yavuze ko nyuma yo kuneka umugore we no gusuzuma abagabo akunda kugirana imishyikirano nabo,yafashe umwanzuro wo kujya gupimisha DNA z’abana be.
Yapimishije umwana wa mbere w’umuhungu ufite imyaka 11 asanga ntari uwe,ajya kuwa kabiri w’umukobwa we barahuza ariko uwa 3 ntibahuza.
Uyu mugabo yasabye ibisobanuro uyu mugore we amubwira ko niyita ku bya DNA biramutesha umutwe akibabariza umutima gusa. Uyu mugore ngo yaramubuze we n’abana be gusa yashyize hanze ubu buhamya kugira ngo abantu bamushake amusubize umukobwa we.