Chris Woodhead, umugabo w’Umwogereza yafashe icyemezo kwo kwishushanyaho (tattooing) ahinduka nk’igisimba ngo yiyibagize ko hariho gahunda ya #GumaMuRugo, isaba abantu kuguma mu ngo ngo birinde icyorezo cya Coronavirus.
Uyu mugabo utuye mu burasirazuba bw’Umujyi wa London mu Bwongereza, yiyicarira mu ntebe ze ari kumwe n’imbwa ubundi agashakisha umwanya ku mubiri we wamazwe n’ibishushanyo, ashakisha aho yashyira ibindi.
Ni umugabo utangaje cyane uburyo agaragara nk’igisimba, kandi ari ibishushanyo yikorera akoresheje intoki, agashushanya ibintu by’amoko yose nk’uko tubikesha BBC.
Chris yatangiye kwishushanyaho afite imyaka 18. Hashize imyaka 15 abikora akaba yarabaye imbata yabyo abikuye ku by’amamare bya muzika, maze biza guhumira ku mirari ubwo yamenyaga icyamamare Duncan X uzwi cyane mu bijyanye no kwishushanyaho.
Yagize ati “ Duncan yari anshushanyijeho mfite imyaka 19 maze inshuti zanjye na zo zitangira kunshushanyaho inshuro zirenga 400”.
#GumaMuRugo igitangira byahumiye ku mirari, kuko Chris yari yarishushanyijeho ibishushanyo birenga 1000 ku mubiri we, none ubu amaze kongeraho ibindi 40.
Ubwo abandi batangiraga kuguma mu rugo atakibasha kujya ku kazi ko gushushanya muri studio yari afite, we n’umugore we Emma bafashe icyemezo cyo kwigumira mu rugo bakajya bishushanyaho buri munsi kuzageza ubwo iyo gahunda izarangirira.
Yagize ati “Nisanze nta kindi ndi gukora ndi kurya ibibonetse byose, natangiye kwishushanyaho nibura ngo mfate icyerekezo muri iyi guma mu rugo, abantu badafite icyerekezo muri iyi gahunda nta kazi gahari babuze byose”.
Buri mugoroba guhera saa munani kugeza saa kumi, uyu mugabo Chris aba atangiye kwiyandikaho yerekana ubuzima babayemo bwa guma mu rugo, uko anyweye ikawa akandikaho akantu.
Yagize ati “Kwiyandikaho ubwabyo ni umuti utuma ntigunga kandi bituma nerekana ibiri mu mutima wanjye muri ibi bihe bitoroshye”.
Hari amwe mu magambo yanditse ku ruhu rwe, agira ati “When Will Ii End”?, bisobanuye ngo “Bizarangira ryari”, ubundi arongera yandika ho ngo ‘NHS’ (The National Health Service), mu rwego rwo gushimira abakora mu nzego z’ubuzima uburyo bitanga ngo barokore ubuzima bw’abantu.
Uyu mugabo akaba yarabaye nk’igisimba kubera ibyo yiyandikaho buri munsi, ibiti, ibisimba, abo adaherutse n’ibindi bifitanye isano n’ubuzima abayemo muri iki cyorezo cya Coronavirus, ndetse abantu bakaba bafite ubwoba ko azasohoka abantu benshi bakikanga.