Urukiko rwasubitse iburanisha ryari riteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024, biturutse ku busabe bw’Ubushinjacyaha kuko Kazungu yari afite imanza ebyiri muri uru rukiko basaba ko zahuzwa.
Kazungu Dennis wari uri gukurikiranwa mu nkiko aregwa ibyaha birimo ubwicanyi bw’abantu bagera kuri 14, yarezwe mu rundi rubanza rwo gusambanya umugore ku gahato.
Ni urubanza rwaregewe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Ukwakira 2023, aho umwe mu bafashwe ku ngufu na Kazungu Dennis yamureze ndetse akaba anasaba indishyi muri uru rubanza.
Nubwo bimeze bityo ariko mu byaha Kazungu akurikiranyweho icyo gusambanya abagore ku gahato nacyo cyari kirimo nubwo byafatwaga muri rusange. Kuba umwe mu basambanyijwe yaratinyutse akarega bikaba imanza ebyiri, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko byaba byiza izo manza zihujwe kuko zifitanye isano.
Umucamanza yafashe icyemezo cyo kuzihuza zikazaburanishirizwa hamwe cyane ko ibyaha aregwa bafitanye isano. Urukiko rwemeje ko urubanza ruzaburanishwa ku wa 12 Mutarama 2024.
Kazungu Dennis akurikiranyweho ibyaha icumi birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.
Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.
Kuzungu yatawe muri yombi ku wa 5 Nzeri 2023 mu gihe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 ku wa 26 Nzeri 2023.