Umugore w’imyaka 25 akurikiranyweho gusambanya umuhungu w’imyaka 17

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Karongi rwafashe uwitwa Nyiramfatahose Pelagie w’imyaka 25 y’amavuko utuye mu Murenge wa Bwishyura ucyekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17.


Amakuru Kigali Today ikesha RIB avuga ko Nyiramfatahose yafatiwe mu cyuho kuko basanze bararanye.

Abaturage batanze amakuru bavuga ko kwa Nyiramfatahose bakunze kuhabona umwana bacyeka ko akiri muto bagacyeka ko anaharara.

Ukekwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Bwishyura mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha.

RIB irashimira abatanze amakuru yatumye ukekwa afatwa kandi inihanangiriza buri wese usambanya umwana yaba umuhungu cyangwa umukobwa ko itegeko ribahana kimwe.

Ingingo ya 133 y’itegeko rihana icyaha cyo gusambanya umwana, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

gushyira igitsina mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.

Icyakora, iyo umwana ufite imyaka 14 ariko utarageza ku myaka 18 asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.