Umuguzi wa mbere wa StarTimes Go yashyikirijwe ibicuruzwa

Sosiyete ya StarTimes yashyikirije umuguzi wa mbere ibicuruzwa yaguze akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bugezweho bwa StarTimes buzwi nka StarTimes Go.


DUSHIMIMANA Aimable utuye i Kigali ni we wabaye umuguzi wa mbere watumijeho Televisiyo ingana na inch 24 n’ibigendana na yo kugira ngo yirebere amashusho yajyaga yifuza.

Avuga ko ubu buryo bwo kugura hakoreshejwe ikoranabuhanga yabubonye bwamamazwa kuri Television muri gahunda za StarTimes ahita yiyemeza gutumiza television ifite uburebure bwa inch 24 n’ibiyiherekeza.

Agira ati; “Nanyuzwe cyane na serivisi yihuta nagejejweho kandi nkishyura ari uko ibyo nasabye bingezeho, ni iby’agaciro uburyo StarTimes igeza ibicuruzwa ku baguzi bayo.”

Akomeza agira ati “Nabonye ubu buryo bwamamazwa kuri Television n’imbuga nkoranyambaga mpita mpamagara none nakiriye ibicuruzwa mu masaha atarenze 48 nkuko nari nabisezeranyijwe.”

DUSHIMIMANA Aimable avuga ko ari agashya StarTimes yazanye kagaragaza uburyo umukiriya yitaweho; “Nibwo bwambere kuri njye ntumije ibicuruzwa bikansanga mu rugo,”.

Shema Emmanuel niwe wagejeje ibicuruzwa kuri DUSHIMIMANA Aimable ibintu avuga ko byari byoroshye kuko hari urugendo rw’ibirometero umunani uvuye ku nyubako ya StarTimes; avuga ko nabatuye kure bashobora kubitumiza bikabageraho.

“Ntabwo bigoye no kubatuye kure twabagezeho ibyo batumije, turizera ko abakiriya bazanezazwa no gukorana na StarTimes Go mu rugendo yatangije kandi natwe twiteguye gukorera u Rwanda.”

Umuyobozi wa StarTimes mu Rwanda Deng Sanming avuga ko ashimira abakozi bajyana ibicuruzwa ku babitumije hamwe nabahita babishyiraho mu buryo bikora nkuko byagendekeye DUSHIMIMANA Aimable wabagaragarije kunyurwa na serivisi bamuhaye.

Agira ati; “Twahoze dutekereza serivisi twatanga ikorohereza abantu benshi ubuzima ariko twasanze StarTimes Go ibikora neza. Twishimiye ubufasha dusabwa serivisi n’ikizere twagiriwe n’abakiriya bacu, turashima abakozi bacu bakira abahamagara basaba ibicuruzwa, abatwara imodoka zitwara ibicuruzwa hamwe n’abashyira ibicuruzwa mu buryo bigeze ku mukiriya.

StarTimes Go irakora nkuko twabyifuzaga kandi turizeza gukomeza kugeza ibicuruzwa bifite ireme ku babitumiza.”

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2020 nibwo sosiyete ya StarTimes icuruza ifatabuguzi ry’isakazamashusho n’ibikoresho bijyanye na byo,yatangiye gufasha abantu kuguma mu rugo, bagahaha kandi ibyo bahashye bikabageraho batavuye aho baba.

Iyo gahunda ifite intero igira iti “Better Life, Let’s Go”, izagaragaza ibikoresho bisobanutse nk’amateleviziyo n’ibigendanye na yo, ibikoresho bitanga umuriro ukomoka mu mirasire y’izuba ndetse na za ‘Decoder’ kandi bikazagenda byiyongera.

Uretse kuba gukoresha ubu buryo butanga umutekano kubyo uguze utavuye aho uri, indi mpamvu yafasha umuntu guhitamo mu buryo bwagutse, ni uko byinshi mu bicuruzwa biri ku giciro kiri hasi ugereranyije n’ibiciro biri ku isoko.

Guhaha ibicuruzwa hifashishijwe StarTimes Go biruhura umuntu kuva mu rugo, ahubwo ahamagara kuri 0788156600 cyangwa akohereza ubutumwa bwa Whatsapp kuri 0784033202 ku cyicaro cya StarTimes bakakira ibyo yifuza kugura, itsinda ribishinzwe rya StarTimes rikaba ryamufasha kubibona, naho kwishyura bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi mukuru wa StarTimes mu Rwanda, Deng Sanming, avuga ko ibyo bikorwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abantu.

Kuri ubu, StarTimes igera ku bantu babarirwa muri miliyoni 30, ikaba ifite ubushobozi bwo kugaragara muri Afurika hose, ikagira n’abacuruzi bayihagarariye mu bihugu bisaga 37.

Igira amashene abarirwa muri 600 ari mu byiciro bitandukanye, yaba ay’amakuru, siporo, filime, imyidagaduro, umuziki, Porogaramu z’abana. Intego ya StarTimes ikaba uguharanira ko buri muryango w’Abanyafurika ushobora kubona, kugura bidahenze, kureba no kwishimira ubwiza bwa Televisiyo ya Digital.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.