Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira nturi nyabagendwa kubera ibiza

Polisi y’u Rwanda iramenyeasha abantu ko kubera imvura nyinshi yaguye, yatumye igice kimwe cy’umuhanda Muhanga -Ngororero-Mukamira cyangirika ugiye kugera ku kiraro gihuza Umurenge wa Rambura na Jomba, ubu uyu muhanda ukaba utari nyabagendwa.


Mu butumwa yanyujije kuri twitter, Polisi yamenyesheje abifuza kujya muri ibyo bice ko bakoresha umuhanda Kigali- Musanze-Rubavu. Isaba kandi abaturage kwihangana mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa.

Ibice by’Uburengerazuba n’Amajyaruguru bimaze iminsi byibasiwe n’ibiza byahitanye abantu, byangiza ibikorwa remezo birimo imihanda, ibiraro, imyaka ndetse n’ibindi.

Ni ubwa kabiri uyu muhanda wangijwe n’ibiza muri uku kwezi, kuko no ku itariki ya 02 Gicurasi 2020, na bwo Polisi y’u Rwanda yari yatangaje ko wangijwe n’ibiza.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.