Umuhanda Nyamagabe-Nyamasheke-Rusizi wongeye kuba nyabagendwa

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ubu umuhanda Nyamagabe-Nyamasheke-Rusizi ari nyabagendwa.


Uyu muhanda wongeye kuba nyabagendwa nyuma yo gukuraho ibyari byawufunze byatewe n’inkangu yabaye mu ijoro ryakeye.

Imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru ni yo yateje inkangu ahitwa Pindura mu ishyamba rya Nyungwe, iyo nkangu ifunga uwo muhanda bituma udakomeza kuba nyabagendwa.

Ubutumwa Polisi yanyujije kuri Twitter bwagiraga inama abifuza kujya muri ibyo bice ko bakoresha umuhanda Muhanga- Karongi, Polisi isaba abantu kwihanganira izo mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda yari irimo gukorwa.

Mu bundi butumwa Polisi yashyize kuri Twitter, nyuma yaho, buherekejwe n’ifoto, bugaragaza ko uyu muhanda wongeye kuba nyabagendwa kuko imbogamizi zari zahavutse zakuweho.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.