Umuhanda werekeza ku biro bya Trump wiswe ‘Black Lives Matter’

Umuyobozi w’Umujyi wa Washington, Muriel Bowser, yifashishije abanyabugeni banyuranye, yanditse ijambo ‘Black Lives Matter’ bivuze ngo “Ubuzima bw’Abirabura bufite agaciro” mu muhanda werekeza ku nyubako ‘White House’ Perezida wa Amerika akoreramo.


Mu nyuguti nini z’umuhondo, zanditse ku burebure bwa metero 200 z’umuhanda, iri jambo ryanditswe mu rwego rwo guha agaciro abantu bose bahohotewe n’Abapolisi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Umuyobozi w’uyu mujyi Madamu Muriel Bowser, yavuze ko ibi yabikoze agira ngo yumvikanishe neza ko uyu muhanda ari uw’umujyi ayobora, kandi ko ibi ari icyubahiro yahaye abigaragambirije imbere y’inzu umukuru w’igihugu akoreramo kuwa 01 Kamena 2020, kuko ngo babikoze mu buryo bw’amahoro.

Iyi nyandiko, yanditswe muri uyu muhanda mu gihe imyigaragambyo ikomeje mu gihugu hose, nyuma y’uko umupolisi yishe umwirabura George Floyd mu mujyi wa Minneapolis, amutsikamiye ku ijosi kugeza aheze umwuka.

Umuyobozi wa Washington DC, Muriel Bowser, ni we wasabye ko uyu muhanda wandikwamo aya magambo

Umuyobozi wa Washington DC, Muriel Bowser, ni we wasabye ko uyu muhanda wandikwamo aya magambo

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.