Umuhanzi Chryso Ndasingwa utegerejwe muri BK Arena yasohoye indirimbo nshya-Video

Umuramyi Chryso Ndasingwa yasohoye indirimbo nshya yise ‘Inkomoko’ ndetse ifite amashusho agaragaza n’ubutumwa amazemo iminsi mu mihanda ya Kigali.

Chryso Ndasingwa uri mu bahanzi bagezweho mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ategerejwe kandi mu gitaramo afite muri BK Arena ku itariki 05 Gicurasi 2024 aho azaba afatanyije n’abandi bahanzi gusa uyu muhanzi utaramara imyaka myinshi aririmba ku giti cye abantu benshi n’abakunzi be baratunguwe kuba amaze imyaka mike mu muziki ariko akaba agiye gukorera igitaramo cye cya mbere muri Bk Arena nki inyubako ihenze hano mu Rwanda mu gisata cy’imyidagaduro.

Iki gitaramo mu rwego rwo gukomeza ku gitegura neza Chryso Ndasingwa yashyize hanze indirimbo nshya ‘INKOMOKO’ isanze nabwo mu minsi ishize yarasohoye indi yitwa ‘ASAMA NDAKUZUZA’.

Uyu muhanzi akomeje gutumira abantu bose mu gitaramo cyo kumurika alubumu cye yise WAHOZEHO kizaba ku cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024 muri BK Arena aho kubona itike unyura ku rubuga rwa ticquet.rw.

Reba indrimbo nshya ya Chryso Ndasingwa.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.