Umuhanzi City Tycoon yahaye miliyoni 2 abana bakennye muri Uganda kugirango bakomeze babeho neza

Umuhanzi w’umunyarwanda City Tycoon usanzwe aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Philadelphia akomeje kugaragariza urukundo rudasanzwe abana babanyempano batishoboye muri Uganda.

City Tycoon ukunzwe munjyana ya Dancehall na Afrobeat yatanze miliyoni 2, azihereza abana bitwa Wonder Kids bo muri Uganda kugirango bakomeze kugira ubuzima bwiza kuko basanzwe babayeho mubuzima bubi bw’ubukene.

Ubwo twaganiraga na City Tycoon yatubwiyeko izi miliyoni 2 yahaye aba bana ziyongera kubundi bufasha asanzwe abaha bwa buri kwezi harimo, ibyo kurya imyambaro no kubagenera ibibatunga mubuzima bwabo bwa buri munsi.

City Tycoon yabamenye kubera impano yabo yo kubyina bityo yifuza kujya abafasha kuko yabonye babayeho mubuzima bubi cyane.

Uyu muhanzi yagize ati “Ni nkakumwe Eddy Kenzo yafashe abana ba Ghetto kids akabazamura, nanjye nabonye impano aba bana bafite niyemeza kubafasha, ubu ninjye ubaha burikimwe bakeneye kuko ubusanzwe baturuka mu miryango itishoboye”

Abana City Tycoon afasha ni 25 baba mu mujyi wa Kampala, uyu muhanzi avugako yabakunze cyane ubwo babyinaga indirimbo ye yise “Real Love”

Mu mishinga City Tycoon afitanye n’aba bana harimo ko mu minsi yavuba bagomba kubyina mu ndirimbo ye nshya yise “Tebatusobora” yashyize hanze amajwi yayo, bazakora Dance video nyuma ashyira hanze Official video.

City Tycoon avugako ateganya gushaka abana bafite impano mu Rwanda ariko batishoboye nabo akajya abafasha kuko yakuze yiyumvamo kujya afasha abatoya bafite impano ariko badafite ubushobozi.

Aba bana bo muri Uganda City Taycoon afasha bitwa Wonder Kids.

Batojwe ko na mbere yo kurya babanza bagasengera ifunguro babonye.

Biteganyijwe ko aba bana bazagaragara babyina indirimbo ya City Taycoon .

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.