Umuhanzi ukizamuka Baritone yashyize hanze indirimbo irimo ubuhanga bwinshi-Video

Baritone n’umuhanzi muto uri kuzamuka neza ndetse w’umuhanga bigaragarira buri wese bitewe n’imiririmbre ye ndetse n’ubuhanga akoresha mu kwandika ibihangano bye.

Baritone umuhanzi ukizamuka

Kur’uyu wa gatanu nibwo uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo yise ‘Banana’ nziza cyane ndetse n’uburyo ikozemo rwose wumva ko harimo ubuhanga, uretse kuba ashyize hanze iyi ndirimbo asanzwe afite n’izindi harimo Saye,Akarimi ndetse nizindi zitarasohoka.

Baritone yabwiye Babitimes ko afite indirimbo nyinshi zitarasohoka ariko yakoze zikiri gushyirwa ku murongo neza ngo ubundi ahe ibyishimo abantu ati” yego koko mfite imizigo myinshi itarasohoka ariko yabanjirijwe n’iyi ndirimbo Banana gusa mu minsi itarambiranye n’izindi ziragenda ziza gusa nsaba abantu kunkurikira kuko mbafitiye byinshi kandi byiza”.

Uyu muhanzi umaze minsi mike mu muziki ariko n’umuhanga mu kwandika ndetse ufite n’ijwi ryiza ku rubu nta nzu y’umuziki afite abarizwamo gusa arashoboye ndetse akaba ariwe muhanzi ufite manager muto mu gihugu cy’ u Rwanda.

 

Reba indirimbo ya Baritone yitwa Banana

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.