Umuhinzi udafite amashanyarazi ashobora kubika ibijumba bikageza ku mezi atandatu

Ibijumba bizwiho kuba bibora vuba mu gihe bikuye bikamara ibinsi bidatetswe, ariko hari abahanga mu buzima bw’ibimera bavuga ko umuntu ashobora kubibika bikaba byamara n’ukwezi.

Ibijumba bishobora kubikika amezi atandatu

Ibijumba bishobora kubikika amezi atandatu

Ku rubuga www.glad.com, bavuga ko kubika ibijumba ahantu heza humutse ariko hijimye byatuma bimara igihe kinini bitangiritse.

Bavuga ko ku bantu bagira amagaraje akunze kuba mu gice cyo mu butaka ku nzu z’imiturirwa, babibika aho mu igaraje kuko hahora hijimye. Iyo biri ahantu nk’aho ngo bishobora kumara n’ukwezi bitangiritse.

Ikindi ngo ni ukwirinda kubyegeranya n’izindi mboga kuko na zo zatuma byangirika vuba. Mbere yo kubibika wirinda kubanza kubironga kuko na byo byatuma byangirika, ahubwo bihanaguzwa igitambaro cyumutse kugira ngo biveho imyanda.

Uburyo bwavuzwe haruguru bukoreshwa mu kubika ibijumba bibisi umuntu yifuza ko bimara igihe, ariko hari no kubika ibijumba bitetse na byo bikamara igihe. Gusa iyo bitetse bimara igihe gito ugereranyije n’ibibisi.

Mu gie wifuza kubika ibijumba bitetse, bishyirwa mu mashashi yagenewe kubikwamo ibiryo, nyuma ishashi igafungwa igashyirwa muri firigo.

Ku rubuga www.nospetitsmangeurs.org, bavuga ko ibijumba bibisi bibikwa ahantu humutse, hagera umwuka, ariko hijimye.

Kubishyira muri firigo ari bibisi irabyangiza, igatuma bikomera cyane imbere. N’iyo umuntu abihase byamaze kumera bityo, birirabura iyo bihuye n’umwuka. Ibyiza ngo ni ukubirekera mu mazi mu gihe umuntu abihase adahita abiteka ako kanya.

Ku rubuga www.cuisineaz.com, bavuga ko ibijumba byoroha cyane ugereranije n’ibirayi, bityo ko n’uburyo bwo kubibika by’igihe kirekire bitandukanye.

Bavuga ko kugira ngo ibijumba bibisi bibikike igihe kirekire, bisaba gutoranya ibyiza, bidakomeretse cyangwa se bidafite amabara agaragaza ahatangiye kwangirika.

Nyuma bigahita bishyirwa aho bibikwa humutse, hagera umwuka uhagije kandi hijimye, ariko bitabanje kurongwa. Iyo aho bibitswe hari ubushyuhe buri hejuru ya dogere serisiyusi 16 (16°C) birangirika, bikunda ahari umwuka mwiza. Ibijumba bibisi kandi ntibikunda gushyirwa muri firigo kuko irabyangiza.

Uwifuza kubibika bikaba byamara n’amezi atandatu, yifashisha uburyo abakurambere bakoreshaga, bwo kubanza kubihongesha mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Nyuma agafata ibyo bijumba akabipanga ahantu hagera umuyaga n’ubuhehere ku rugero nibura ruri hagati ya 90-95, ariko hari n’ubushyuhe buri hagati ya 24°C-27°C.

Ni ngombwa kureba ko ibijumba bihanye umwanya hagati yabyo mbese bitagerekeranye, akajya akomeza kugenzura ingano y’ubuhehere n’ubushyuhe kugeza ibijumba bibaye nk’ibikomeye.

Iyo akomeje kujya abisura kenshi akabigaragura ikiboze akakivanamo bishobora kumara n’amezi agera kuri atandatu bikiri bizima.

Impuguke mu bijyanye no kubika umusaruro w’ibihingwa bitandukanye, zivuga ko kugira ngo ibijumba bibisi bibikike igihe kirekire, bitangirira mu murima.

Ni ukuvuga ko mbere yo kubisarura babanza gukora ibyitwa ‘curing’ cyangwa kubinyomora mu kinyarwanda, ni ukuvuga kubicaho imigozi yose nyuma bikamara ibyumweru bibiri bitarakurwa.

Uko kubinyomora bituma bikomera agahu kabyo k’inyuma ntikaveho byoroshye, nyuma n’ubisarura akirinda kubikomeretsa.

Ibijumba bigiye kubikwa by’igihe kirekire ntibigomba kurongwa, bibikwa uko byakavuye mu murima. Aho bibikwa hagomba kuba hari igipimo cy’ubuhehere kiri hagati ya 70 na 95 ndetse n’ ubushyuhe buri hagati ya 12 na 15°C, icyo gihe bibitswe bityo byamara amezi ari hagati y’atandatu n’icumi.

Ikindi kandi ngo n’abahinzi badafite amashanyarazi bakoresha icyumba gikonjesha kandi kidakoresha ingufu z’amashanyarazi (Zero Energy Cool Chamber’ZECC’).

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.