Umuhinzi w’icyayi yahanze umuhanda wa kilometero hafi eshatu

Umuhinzi w’icyayi witwa Claude Mayira utuye mu Kagari ka Kabere mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, yahanze umuhanda wa kilometero hafi eshatu mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Uyu ni umuhanda wa kilometero hafi eshatu Mayira Claude amaze guhanga. Yifuza ko Leta yabafasha bakabona iteme

Uyu ni umuhanda wa kilometero hafi eshatu Mayira Claude amaze guhanga. Yifuza ko Leta yabafasha bakabona iteme

Uyu muhanda yakoze uhuza abatuye mu Kagari ka Kabere n’abatuye mu ka Mishungero na Nyabimata. Ngo yiyemeje kuwukora nyuma y’uko agahanda kahuzaga utu tugari dutatu kari karangiritse cyane, ku buryo katezaga ibyago.

Unyura ku butaka bwe bwariho icyayi yaranduye, no ku bw’abaturanyi na bo bagiye biyemeza guhara ubutaka ariko bakagira umuhanda ugera iwabo.

Icyakora, abari bafite imyaka ahanyujijwe umuhanda yagiye abashakira ingurane y’byo kurya kugira ngo batazicwa n’inzara.

Imbarutso yo kuwukora yo ngo yabaye umusaza wari uvuye gufata amafaranga kuri SACCO, agwa mu mukoki uri munsi y’icyayi cye.

Agira ati “Natekereje kuwukora mbona sinabyishoboza njyenyine, mpuza abaturage turi mu isibo imwe y’Abakundamahoro, mbemerera kuzabatangira mituweri, na bo bakamfasha.”

Gukora uyu muhanda babitangiye tariki 28 Gicurasi 2020, none uyu munsi tariki ya 7 Kanama 2020 yawumurikiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabimata.

Muri rusange abo yatangiye mituweli ni abantu 105. Byamutwaye amafaranga ibihumbi 315. Icyakora ngo gukora uyu muhanda muri rusange byamutwaye miriyoni 12 yagiye aguzaguza mu bigo by’imari kugira ngo abashe kwishyura abawukoraga. Abawukoze yabahembaga umubyizi w’amafaranga igihumbi ku munsi.

Mayira Claude wahanze umuhanda

Mayira Claude wahanze umuhanda

Kuri ubu Mayira yifuza ko Leta yamwakira, kuko urebye ubushobozi yari afite bugarukira aho yari agejeje, nyamara abona hakenewe gutunganywa ikindi kilometero, kugira ngo abifashisha uyu muhanda yahanze bazajye babasha kugera ahitwa ku Mujeni, hari umuhanda uzashyirwamo kaburimbo.

Uyu muhanda yatunganyije kandi unyura ku kagezi kitwa Nyiragase, ku buryo yifuza ko iteme ririho ryakorwa, kuko nta modoka irinyuraho.

Agira ati “Nyamara riramutse ritunganyijwe, n’imodoka nini zajya zibasha kugera iwacu, bityo no kugera ku kigo nderabuzima ndetse no ku ivuriro riciriritse twivurizaho hifashishijwe imodoka bigashoboka.”

Abaturanyi ba Mayira bamushimira kuba yaratekereje kubakorera umuhanda. Marie Louise Mukamanzi wanatanze ubutaka kugira ngo umuhanda uhangwe ati “Uretse kuba uyu mugenzi wacu yaraduhaye akazi, ubu twungutse n’umuhanda mwiza uzoroshya imihahirane.”


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Aphrodice Rudasingwa, ashima iki gikorwa cya Mayira agira ati “Turashima ko abaturage bakomeje kwishakamo ibisubizo. Dufite gahunda yo gukora iteme atabashije gukora, kandi tuzakomeza kuwushyira muri gahunda y’imihanda dusanzwe twitaho.”

Claude Mayira afite imyaka 40. Yahoze ari umuhinzi w’ibirayi n’ingano n’ibijumba, aza gusanga nta nyungu abikuramo, yiyemeza guhinga icyayi.

Ubu afite icyayi kuri hegitari 8 na are 50.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.