Abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti mu ishuri rya EAV Kabutare riherereye mu Karere ka Huye, baravuga ko uwari umuyobozi w’ikigo Mbarushimana Theophile akaba umuhungu wa Joseph Gitera, ari we wigishije abanyeshuri b’Abahutu kwica bagenzi babo b’Abatutsi bari barahahungishirijwe.
Uwo Gitera Joseph ni we washinze Ishyaka APROSOMA akanashyiraho amategeko 10 y’Abahutu.
Mu gitondo cyo ku itariki ya 01 Gicurasi 1994, ni bwo abanyeshuri 44 b’Abatutsi bari baraturutse muri Group Scolaire De la Salle i Byumba bakazanwa muri EAV Kabutare bahahungishirijwe intambara, bishwe na bagenzi babo biganaga b’Abahutu bahagarikiwe n’umuyobozi w’ishuri rya EAVK.
Shingiro Leonard wo mu Karere ka Nyagatare umwe muri bane barokokeye muri EAV Kabutare muri 44 bari bavuye i Byumba, avuga ko mu nzira bahunga ari bwo abanyeshuri b’Abahutu bari kumwe batangiye gukora urutonde rw’Abatutsi ngo bicwe bataragera iyo bagiye.
Nyuma y’iminsi ine bavuye i Byumba bageze i Shyorongi n’amaguru, ni bwo ngo hatangiye gushyira amazina y’Abatutsi ku rutonde maze batangira kugambanirwa ngo bicwe, ariko bahamagaye interahammwe yagombaga kuza kubica ihageze ngo ivuga ko inaniwe izabica bukeye bwaho.
Icyo gihe ngo ni bwo bwakeye Leta yoherezaga imodoka zo kubatwara zibageza mu Majyepfo i Butare, aho bagombaga kujya gukomereza amasomo y’ubuhinzi n’ubworozi mu ishuri rya EAVK ariko bageze yo ntibize ahubwo bakomeje guhigwa ngo bicwe.
Umuyobozi w’ikigo yari Interahamwe yigishije abanyeshuri b’Abahutu kwica
Shingiro warebaga imyitwarire y’abanyeshuri bagenzi be avuga ko babisabwe n’umuyobozi w’ikigo cya EAVK, abanyeshuri b’Abahutu batangiye gutozwa kwica, ibyo bikajya bikorerwa mu gihe cya nijoro mu kibuga cy’umupira.
Bwaracyaga abo banyeshuri bakaza kubwira bagenzi babo ko hari imyitozo yo kubica ku buryo ababishobora bahunga ariko bakabura uko bahava kuko ikigo cyabaga kirinzwe, ari na ho byaje kugera ku ya 01 Gicurasi 1994 maze bakazinduka bicwa.
Agira ati “Badushyize mu kato kagaragara mu ijoro ryo ku wa 30 Mata 1994, bukeye ni bwo baje basoma amalisiti y’Abatutsi maze badukuramo imyenda batangira kudukubita twambaye uko twavutse, ndetse bamwe muri twe bakabagwa nk’amatungo n’abo banyeshuri bagenzi bacu”.
Akomeza agira ati “Njyewe uko naje kurokoka ni uko bankubise nkitura hasi mu gihe nje kuzanzamuka nsanga abandi besnhi bishwe, hashize akanya numva ifirimbi ivuze ngo ubwicanyi buhagarare, ubwo ni abasirikare bo muri ESO bari baje maze basaba ko tutakwicwa ngo bage batwerekana uko Abatutsi basaga”.
Shingiro avuga ko babaye aho izahoze ari ingabo za RPA Inkotanyi zikabohora Butare, ari bwo yaje kuhava akajya i Kigali aho yasanze aho bamwe mu bagize umuryango we barokokeye agatangira ubundi buzima.
Abicanyi bamwe barakidegembya
Shingiro avuga ko ikibabaje uyu munsi ari uko ababishe bamwe bakidegembya mu bihugu bya Afurika ndetse n’uwari Umuyobozi w’ishuri akaba yarakatiwe burundu aho afungiye muri gereza ya Karubanda ariko akaba ahakana ibyaha.
Agira ati “Hari benshi nzi bakiri hanze bidegembya muri Cameroun no mu bindi bihugu, turasaba Polisi mpuzamahanga ko yagira uruhare ku bufatanye n’inzego za Leta yacu bagakurikiranwa tugahabwa ubutabera”.
Olivier Mbaraga yirukanwe muri EAV Kabutare ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, we na bagenzi be 14 bazira ko bari Abatutsi, iyo ngengabitekerezo ikaba yarakwirakwizwaga na Mbarushimana Theophile umuhungu wa Gitera Joseph washinze Ishyaka APROSOMA akanashyiraho amategeko 10 y’Abahutu.
Mbaraga avuga ko ingengabitekerezo ya Mbarushimana ngo yayikomoye ku mubyeyi we na we ayigisha abanyeshuri yari abereye umuyobozi kugira ngo bange Abatutsi.
Avuga ko kugeza ubu imiryango yaburiye abayo muri EAVK iza kuhibukira kandi hakaba harubatswe urwibutso rutuma abana baza kuhibukira bagasobanurirwa amateka y’ibyahabereye ku buryo hari inyigisho nziza bahakura.
Icyakora ngo nubwo Inkiko Gacaca zakoze akazi kazo benshi mu bishe bagahanwa, hari n’abatarafatwa, hakaba kandi hakenewe n’amakuru ahagije ku rwibutso rw’abiciwe muri EAVKagaragaza uko Jenoside yagenze muri Butare ku buryo abajya kwibuka bayahasanga.
Agira ati “Byaba byiza hano hagiye hazanwa abana kuhibukira ku rwego rw’Igihugu nk’ahantu hiciwe abana nk’uko bikorwa ku zindi Site”.
Umuyobozi w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA mu Karere ka Huye, Siboyintore Theodat, avuga ko hazakomeza gukorwa ubuvugizi abakidegembya bakoze Jenoside bagafatwa, kandi n’ibikorwa byo kwibukira muri EAV Kabutare bigakomeza kugira ngo birusheho kwigisha urubyiruko.
Avuga ko ku bufatanye hazakomeza gushakisha abasize bakoze Jenoside bari mu mahanga, kandi uko amakuru agenda atangwa bakomeza kugenda bafatwa, naho ku bijyanye no kwibukira kuri EAV Kabutare ngo bizajya bitanga cyane uburere bwiza ku bana bazajya basobanurirwa ububi bwo kwanga bagenzi babo, ahubwo barusheho kwimakaza urukundo.