Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iratangaza ko Umujyi wa Kamembe, ni ukuvuga Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe, ushyizwe muri gahunda ya #GumaMuRugo, izamara nibura ibyumweru bibiri.
Mu itangazo MINALOC yasohoye kuri uyu wa Kane tariki 04 Kamena 2020, yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa kabiri tariki ya 02 Kamena, byahagaritse ingendo zo kujya no kuva mu Turere twa Rusizi na Rubavu;
Hashingiwe kandi ku busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus, mu Karere ka Rusizi.
Kubera iyo mpamvu, abakozi ba Leta n’abikorera bose barasabwa gukorera akazi mu rugo, keretse abatanga serivisi za ngombwa.
Amasoko, amaduka, inzu zo kwiyogoshesherezamo, amagaraje, ibinamba, ubwubatsi bw’inzu, ubwubatsi bw’amato birafunze, keretse ahacururizwa ibiribwa, ibikoresho by’isuku, farumasi, lisansi na mazutu, n’ibindi bikoresho by’ibanze.
Resitora n’amahoteli byemerewe gukoresha abakozi bakeya kandi bagatanga serivisi zo guha abakiliya amafunguro bakayatahana (take away).
Ingendo zose zitari ngombwa zirahagaritswe, kandi gusohoka mu rugo nta mpamvu zikomeye birabujijwe. Uburobyi no koga mu Kiyaga cya Kivu birahagaritswe.
Ingendo hagati y’ahashyizwe muri gahunda ya #GumaMuRugo n’ibindi bice by’Akarere ka Rusizi zirabijijwe, keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa. Ariko ubwikorezi bw’ibicuruzwa burakomeza.
MINALOC ivuga ko mu bindi bice byose by’Akarere ka Rusizi hakomeza kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, nk’uko biteganywa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 02 Kamena 2020.
Inzego zibishinzwe zirakomeza kugenzura ko hari n’ahandi hashobora gushyirwa muri guma mu rugo mu gihe bibaye ngombwa. Inzego z’ibanze n’iz’umutekano kandi zirasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.
Abaturage barasabwa gukomeza kuguma mu rugo no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatanzwe n’inzego z’ubuzima, kandi niba ugaragayeho ibimenyetso cyangwa ubonye ubifite, ugahamagara 114.