Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahuye n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing-RYVCP), barimo gufasha abaturage hirya no hino gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bubashimira uruhare rwabo mu kazi bakora k’ubwitange.
Mu Mujyi wa Kigali habarurwa urubyiruko rw’abakorerabushake 21,770 ndetse muri rwo abagera kuri 800 ni bo bari muri gahunda yo kurwanya Coronavirus. Abo bakorerabushake usanga bari hirya no hino ku masoko, muri gare, no ku byapa bitegerwaho imodoka, bafasha abaturage kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Mu kubagaragariza ko ubuyobozi bwa Leta bubashimira umusanzu barimo gutanga, kuri uyu wa 31 Gicurasi 2020, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali RUBINGISA Pudence yahuye n’urubyiruko 68 ruhagarariye urundi rubyiruko rwari ruri mu nshingano kugira ngo abashimire akazi keza barimo gukora bafatanyije n’inzego z’umutekano.
Yagize ati “Mwakomeje kugaragaza ubwitange n’umurava mu byo mukora byose, haba muri gahunda yo gutanga ibiribwa igihe twari muri gahunda yo ku guma mu rugo, kuyobora abantu mu masoko, muri za gare no ku byapa, mufatanyije n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano muracyafasha abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.”
Yakomeje agira ati, “Sinabona uko mbashimira bihagije, nk’ubuyobozi dushyigikiye ibikorwa byiza kandi natwe turi kumwe namwe.”
Yongeyeho ati “Ibikorwa bya Youth Volunteers ni urundi rugerero, aho urubyiruko rufata iya mbere kugira ngo rufashe kurengera abandi Banyarwanda kugira ngo ubuzima bwabo budahungabana. Urubyiruko rugira ubutwari bwo kujya aho rukomeye rugamije kurengera abaturage, turabashimye kandi twiyeze ko n’urundi rubyiruko ruzareberaho.”
Umuhuzabikorwa w’uru rubyiruko ku rwego rw’igihugu, Murenzi Abdallah, yatangaje ko kuba ubuyobozi bw’Umujyi bwashimiye uru rubyiruko ari ikintu cyabongereye imbaraga mu kazi k’ubwitange barimo.
Ati “Kuba urubyiruko ruhagarariye abandi rwahuye n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, ni ikintu gihita kibongerera umwete mu bwitange bwabo, buri wese akumva ko intego yacu nk’urubyiruko yo gusiga igihugu ari cyiza kurusha uko twagisanze ishoboka kuko dushyigikiwe n’ubuyobozi.”
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabye ko bakongererwa umubare w’urundi rubyiruko kubera ko guhera tariki ya Mbere Kamena abantu bazaba biyongereye, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko uwo mubare wakongerwa koko hakarebwa iseta (ahantu) zizaba zikeneweho abo bafasha myumvire bakabashyiraho.
Uwamahoro Jeanne d’Arc umwe muri abo bakorerabushake ati “Muri ibi bihe byo kurwanya Coronavirus, twafashije abaturage gukurikiza amabwiriza aba yashyizweho n’inzego z’ubuyobozi, dushimishwa n’uko abenshi byabahinduriye ubuzima tukaba ntawe twibutsa gukaraba, gusiga intera no kwambara agapfukamunwa nubwo bataraba 100% mu kwibwiriza.”
Rugira Miraji na we ni umukorerabushake uba uri ku isoko rya Kimironko. Yagize ati “Umusanzu ukomeye ni uwa buri muturage wese kugira ngo dutsinde Coronavirus kuko Igihugu ntacyo kitakoze ngo ingamba zo kwirinda zigeho, utazubahirije rero aba ahemukiye n’abandi.”
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha rufasha mu bikorwa bitandukanye byo kubaka igihugu nko mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha, umuganda, mu isuku, kurwanya imirire mibi, guca inda ziterwa abangavu n’ibindi.
Intero yabo iragira iti “Urubyiruko: Imbaraga z’Igihugu, zubaka kandi vuba.”