Mu gitondo cyo ku wa 14 Kanama 2020, Espérance Mukankindi w’i Karaba, mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Cyanika, yasanzwe aryamye imbere y’umuryango w’inzu ye, mu muvu w’amaraso, yapfuye.
Uyu mukecuru w’imyaka 78 y’amavuko yari atuye ahantu ha wenyine ku gasozi, kandi yibanaga. Umurambo we wabonywe kuwa gatanu, bwari bucye kuwa gatandatu aha iminani abana be.
Inkuru y’urupfu rw’uyu mukecuru ikimara kumenyekana mu gitondo, umuhungu we witwa Vincent Mitari yabwiye Kigali Today ko yagiye kwa nyina mu gitondo, agasangayo mukuru we na mubyara we, bakamubwira ko umukecuru yapfuye, hanyuma bagashaka igitenge bakamutwikira.
Mukuru we uwo ni umwalimu udaturanye cyane na nyina, ariko ngo yari yazindukiye mu isambu ye aje kwahira ibyatsi by’inkwavu, atekereza kujya gusuhuza umukecuru, maze amusanga arambaraye imbere y’umuryango.
Hari umuturanyi wabo wabwiye Kigali Today ko Vincent Mitari ari we wabaye afashwe kuko ari we wahise akekwa.
Impamvu ni uko ngo aza kwa nyina mu gitondo yari yambaye ikoti rirerire ry’umukara, Gitifu w‘akagari yavuga ko nta muntu ashaka kubona ahongaho atambaye agapfukamunwa agataha agiye kugashaka, hanyuma akagaruka yambaye indi myenda.
Bamubajije aho yashyize ikoti yari yambaye avuga ko ntaryo yari yigeze yambara, bagiye no kurishaka iwe bararibura.
Undi muhungu we washoboraga gukekwa ko yaba ari we wamwishe, muri iyi minsi ngo arafunze, azira ubujura.
Abaganga bitegereje umurambo w’uwo mukecuru ngo basanze uwamwishe yamumennye umutwe n’amaso.