Umukinnyi ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo byari byaravuzwe ko yapfuye muri 2016, yagaragaye ari muzima mu Budage.
Myugariro wahoze akina inyuma ku ruhande rw’iburyo Hiannick Kamba, akaba yarakinaga mu ikipe ya Schalke 04 y’abakiri bato yo mu Budage, byaje kuvugwa ko yapfuye azize impanuka mu mwaka wa 2016.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Republika iharanira demokarasi ya Congo, muri iki cyumweru ni bwo yaje kugaragara mu gihugu cy’u Budage ari muzima mu gace Ruhr, nk’uko ibinyamakuru byinshi byo mu Budage byabyanditse.
Tariki 09/01/2016 ni bwo Hiannick Kamba byari byatangajwe ko yapfuye azize impanuka y’imodoka muri Congo DR aho akomoka, ariko ubu ku myaka ye 33 asigaye akora akazi nk’umutekinisiye mu ruganda rucuruza ibijyanye n’ingufu.
Mu mwaka wa 2018, bivugwa ko uyu mukinnyi yerekeje kuri ambasade y’u Budage iherereye I Kinshasa, aho yanyomozaga amakuru y’urupfu rwe, aho yabwiye ubuyobozi ko yatandukanyijwe n’inshuti ye ubwo bari mu rugendo muri Congo, bakamusiga nta cyangombwa na kimwe, nta mafaranga ndetse nta na telefoni.
Kugeza ubu umugore we bari bamaranye imyaka 10 ndetse banafitanye umwaka umwe, ari gukorwaho iperereza ku kuba yaba yarashatse kwaka amafaranga y’ubwishingizi mu manyanga.