Umukinnyi ukomoka muri Ghana wiberaga mu kibuga cy’indege mu Buhinde yabashije kugisohokamo nyuma y’amezi arenga abiri yari amazemo kubera Covid-19.
Uyu mukinnyi w’imyaka 23 witwa Randy Juan Muller, yagiye mu Buhinde mu kwezi k’Ugushyingo, umwaka ushize wa 2019, aho yari agiye gukinira ikipe y’umupira w’amaguru yitwa ORPC Sports Club, iri mu mujyi wa wa Kerala, mu majyepfo y’u Buhinde.
Ubwo icyorezo cya Coronavirus cyadukaga kigatangira gukwirakwira ku isi, Randy Muller yaguze itike y’indege kugira ngo asubire mu gihugu cye cya Ghana ku itariki 30 Werurwe 2020.
Ubwo haburaga icyumweru kimwe ngo yurire indege, yafashe Gariyamoshi yerekeza mu mujyi wa Mumbai aho yari buhagurukire.
Uwo mukinnyi agira ati: “Numvise amakuru ko u Buhinde bwashoboraga gushyiraho gahunda ya Guma Mu Rugo. Nahise nza i Mumbai kuba mu nzu rusange (dormitory) kugira ngo indege itazansiga.”
Gusa ageze i Mumbai tariki 21 Werurwe, yari asigaranye amafaranga make cyane, ndetse abura n’icyumba cyo kuraramo.
Akomeza agira ati: “Nta muntu n’umwe nari nzi i Mumbai, nabonye abapolisi, mbabwira ibyambayeho. Bangiriye inama yo kujya ku kibuga cy’indege.”
Nyuma y’iminsi itatu ageze ku kibuga cy’indege nibwo Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yatangaje ko icyo gihugu kigiye gufunga imiryango, abaturage bakaguma mu rugo.
Ingendo zose zo mu kirere zahise zihagarara, zaba izinjira n’izisohoka mu gihugu.
Randy Muller ngo yahise afata icyemezo cyo kuzajya aryama mu kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Chhatrapati Shivaji Maharaj, aho i Mumbai; mu gihe yari ategereje ko indege zongera gukora, ariko amaso ahera mu kirere.
Agira ati: “Abakozi bo ku kibuga cy’indege baramfashije cyane, bampa ibyo kurya ndetse n’ibindi nabaga nkeneye. Umwe mu bashinzwe umutekano yampaye telefone isimbura iyanjye yari yangiritse.”
Randy Muller yagerageje guhamagara Ambasade ya Ghana aho i Mumbai ariko akabwirwa ko ntacyo bashobora kumumarira.
Ibibazo bya Muller byarakomeje kugeza mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena, ubwo yashyiraga ubutumwa kuri Twitter, atabaza.
Ubu butumwa bwageze ku munyamakuru, na we abugeza kuri Minisitiri ushinzwe ubukerarugendo n’ibidukikije, Aaditya Thackeray. Uyu muminisitiri ni na we uyobora ishyirahamwe ry’amakipe y’umupira w’amaguru aho mu mujyi wa Mumbai.
Mu gihe gito Randy Muller yahise avanwa mu kibuga cy’indege, ajyanwa kuba muri Hoteli. Iyi Hoteli ngo ni na yo azabamo kugeza ibintu byongeye gusubira mu buryo, agataha iwabo muri Ghana.
Randy Muller avuga ko nubwo amasezerano ye yo gukina umupira w’amaguru yarangiye, ndetse akaba yarahuriye n’ibibazo byinshi aho mu Buhinde, yifuza kuhagaruka.
Agira ati:”Navuye mu rugo kugira ngo nshake imibereho. Nimbona andi masezerano, nzagaruka nta kabuza.”