Umukinnyi yahamagajwe ngo asobanure ukuntu yavutse nyuma y’imyaka 4 Nyina yitabye Imana!

Umukinnyi w’umunya-Gabon ukinira ikipe y’igihugu ya Gabon ndetse n’ikipe yitwa FK Crvena zvezda yo muri Serbia Guelor Kanga Kaku yahamagajwe n’abashinzwe imyitwarire ba CAF ngo yisobanure.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Troll Football umukinnyi ukinira ikipe y’igihugu ya Gabon yahamagajwe n’akanama gashinze imyitwarire ka CAF ngo yisobanure ukuntu avuka mu 1990 kandi byanditswe ko nyina yitabye Imana mu mwaka wi 1986 ubwo nukuvuga ngo uyu mukinnyi yavutse nyuma y’imyaka ine Nyina umubyara atashye.

Bikunze kugaragara mu bakinnyi bo ku mugabe wa Afurika ko bakunda kubeshya imyaka bimwe bibagira abakinnyi basezera ku mupira w’amaguru hakiri kare ariko bitewe nuko imyaka n’imbaraga biba bitakibemerera gukina kandi wakurikiza imyaka bafite ukumva sibihura.

Guelor Kanga Kaku byatangajwe ko agomba guhura n’akanama gashinzwe imyitwarire mu mupira w’amaguru muri Afurika CAF ngo atange ubusobanuro kubw’icyo kibazo.

Facebook Comments Box

One Comment on “Umukinnyi yahamagajwe ngo asobanure ukuntu yavutse nyuma y’imyaka 4 Nyina yitabye Imana!”

  1. yewe ga yewe ga , tubashimiye amakuru meza mudahwema kutugezaho 24/7 turabemera cianee mbonereho no gusuhuza abafana ba Arsenal 😂

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.