Umukinnyikazi wa filime mu Rwanda wamenyekanye nka Niramana yitabye Imana

Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Nyakubyara Chantal wamamaye cyane muri Seburikoko nka Nyiramana, yitabye Imana azize uburwayi.  Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri 2023 nibwo iyi nkuru y’incamugongo muri Sinema Nyarwanda yamenyekanye. 

Umwe mu nshuti z’uyu mubyeyi banakinanaga muri filime, yabwiye ISIMBI ko yazize uburwayi ndetse yari amaze iminsi avuye mu bitaro.  Ati” Yazize uburwayi. Yari amaze iminsi mike avuye kwa muganga, yaguye iwe mu rugo.”

Amakuru avuga ko Nyiramana yari amaze igihe arwaye, ngo yarwaye Diyabeti (Diabets) ariko abimenya atinze, nyuma haje kuziramo n’umuvuduko w’amaraso.  Akaba yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro by’Akarere ka Nyarugenge ariko yari amaze iminsi 3 bamusezereye yaragiye kurwarira mu rugo.

Nyiramana yakinnye filime zitandukanye ariko yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane itambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda, Seburikoko akinamo adafite umugabo aho abagabo benshi bo muri Gatoto baba bamutereta.

Nyakubyara Chantal wamamaye cyane muri Seburikoko nka Nyiramana yitabye Imana

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.