Umukobwa wa George Floyd w’imyaka 6 yemerewe kuziga kaminuza ku buntu

Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yemereye buruse yo kwiga umwana wa George Floyd ufite imyaka 6.


Iyi kaminuza yitwa Texas Southern University (TSU) yatangaje ibi ku wa kabiri tariki 9 Gicurasi mu gihe habaga umuhango wo gushyingura George Floyd, umwirabura wishwe na polisi mu kwezi gushize kwa gatanu.

Itangazo ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwashyize ahagaragara, rivuga ko Ubuyobozi bwa TSU bufatanyije n’abashinze kaminuza, bemeje kwishyurira amafaranga yose y’ishuri umwana wa George Floyd witwa Gianna Floyd . Rikomeza rivuga ko abakozi ba kaminuza bazategurira umwanya Gianna naramuka ashatse kuza kuhigira amashuri ya kaminuza.

Mu cyumweru gishize, video yashyizwe ahagaragara n’inshuti ya George Floyd yerekana Gianna avuga ko “ise yahinduye amateka y’isi.”

George Floyd wavukiye muri Leta ya North Carolina, yakuriye mu mugi wa Houston, Texas. Muri uyu mugi niho yigiye amashuri yismbuye mu ishuri rya Jack Yates High School, ryegeranye na TSU. Nyuma ajya kuba mu mugi wa Minneapolis ari naho yicirwa n’umupolisi, tariki 25 Gicurasi.

Floyd yashyinguwe mu mva yubatse iruhande rw’iy’umubyeyi we (nyina).

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.