Zindzi Mandela umukobwa wa Nelson Mandela wahoze ayobora Afurika y’Epfo, yapfuye ku myaka 59 nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ishyaka rya African National Congress (ANC) kuri uyu wa mbere.
Televiziyo y’igihugu SABC yavuze ko Mandela wakoreraga igihugu nka Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Denmark yapfiriye mu bitaro i Johannesburg. Ntiyigeze itangaza impamvu y’urupfu rwe.
Zindzi Mandela umwana Nelson Mandela yabyaranye n’uwahoze arwanya ivangura rishingiye ku ruhu Madikizela Mandela, yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga ubwo yasomaga ibaruwa ya Nelson Mandela wari muri gereza yanga ibyo Peresida P.W Botha yamubwiraga, amuha kuva muri gereza mu 1985.
Zindzi yasomeye ibaruwa se yanditse yanga amabwiriza yo gusohoka muri gereza imbere y’imbaga y’Abanyafurika y’Epfo ndetse n’itangazamakuru ku isi hose.
Pule Mabe, umuvugizi w’ishyaka rya ANC, yagize ati “Ibi bibaye imburagihe, yari agifite akazi kenshi ko gukora mu mibereho yacu n’akazi gakomeye muri ANC muri rusange”.
Zindzi Mandela asize umugabo n’abana bane.