Umukunzi wa Rayon Sports yahaye inkunga Rwarutabura na Rujugiro muri ibi bihe bya COVID-19

Umukunzi wa Rayon Sports witwa Mutsinzi yahaye ibiribwa abafana babiri Rwarutabura na Rujugiro muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus

Ngenzahimana Bosco uzwi nka Rwarutabura usanzwe ufana Rayon Sports ndetse na Munyaneza Jacques uzwi nka Rujugiro usanzwe ufana APR FC, uyu munsi bahawe inkunga n’umukunzi wa Rayon Sports witwa Mutsinzi.

Bimwe mu byo uyu Mutsinzi yabahaye, harimo Ibitoki, ifu ya kawunga, umuceri, ibishyimbo, isukari ndetse n’ifu y’igikoma, ibi akaba yabikoze mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ibi bihe imirimo myinshi yahagaze, by’umwihariko n’umupira w’amaguru bakunda kugaragaramo.

Aba bafana babiri n’ubwo basanzwe bafana amakipe ahora ahanganye hano mu Rwanda, mu buzima busanzwe ni inshuti zisangira akabisi n’agahiye, aho nyuma y’umupira bakunze kugaragara basangira kandi bahuje urugwiro.




Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.