Urwego Ngenzura mikorere (RURA) ruratangaza abamotari bemerewe gutangira akazi tariki ya 01 Kamena 2020 ari abazaba bafite mubazi zishyurizwaho abagenzi, mu rwego rwo kwirinda guhererekanya amafaranga hagamijwe kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19.
Iyo mubazi ihagaze agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250 iri gutangirwa ubuntu ku bamotari bo mu Mujyi wa Kigali, hakaba hateragnyijwe ko nibura mubazi ibihumbi 10 zizaba zamaze guhabwa abamotari kugeza ku wa mbere tariki ya 01 Kamena 2020.
Mubazi kuri moto igiye gutangira gukoreshwa ku buryo umumotari azajya yishyuza abagenzi abanje kwerekwa uburebure bw’urugendo akoze, ibyo bikiyongeraho kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo umumotari abashe kwishyura 10% by’amafaranga yishyuwe kuri mubazi.
Igiciro cy’urugendo kikaba ari amafaranga 300frw kuri kilometero ebyiri za mbere ni ukuvuga, ayo akiyongera bitewe n’urugendo rurengaho.
Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri RURA Anthony Kulamba, avuga ko ikoranabuhanga rya mubazi kuri moto rifite inyungu nyinshi kuko rizajya rifasha umumotari kumenya urugendo akora agamije inyungu kandi rikamufasha kugenzura uko moto imwinjiriza.
Avuga ko umumotari agomba gukoresha iyo mubazi kugira ngo bigabanye umwanya yajyaga amara yumvikana n’umugenzi ku mafaranga y’urugendo kuko ubu igiciro cy’urugendo cyamaze gutangazwa.
Icyakora Kulamba avuga ko mubazi zihari zidahagije bityo ko abamotari bo mu Mujyi wa Kigali ari bo batangira kuzihabwa abakorera mu ntara bo bazakomeza kuzitegereza ariko na bo zizabageraho.
Agira ati “Mubazi zirahari kandi zirimo gutangwa mu Mujyi wa Kigali, abamotari bo mu Mujyi wa Kigali bagomba gutangira bazifite, abo mu ntara bo hari izatumijwe ziri hafi yo kwinjira mu gihugu na bo zizabageraho”.
Mu gihe mubazi zitarageza igihe cyo kuba zakwishyurirwaho hakoreshejwe uburyo bw’amakarita, Kulamba asaba abagenzi n’abamotari kwirinda kwishyurana bahererekanya amafaranga kuko bishobora kongera ibyago byo gukwirakwiza Coronavirus.
Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abatwara abangenzi kuri moto Daniel Ngarambe, avuga ko abamotari biteguye gukurikiza amabwiriza yose kugira ngo uburyo bushya bwo gukoresha mubazi no kwirinda Coronavirus burusheho kubaha umusaruro.
Kutatsa mubazi igihe cy’urugendo bizashyira umumotari mu bihano
Urwego ngenzuramikorere (RURA) rugaragaza ko abamotari bazitwaza ko bagiye mu bindi bintu nko gutwara abagore babo n’abana kuri moto ntibatse mubazi, bazafatirwa imyanzuro irimo no kuba bahagarikirwa gukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto.
Agira ati “Tuzajya duhana abazajya badashyiraho mubazi zabo bitwaje ko bagiye mu bukwe n’ibindi kuko bakwiye no kumenya gukoresha mubazi bakibarira izo ngendo bakoze bakareba ibyo bashoyemo kuko tuzajya tubagenzura tubereke igihe bakoresheje mubazi n’igihe batazikoresheje utabyubahirije tube twamufatita ibihano birimo no kubahagarikira akazi”.
Ngarambe avuga ko hazajya habaho kugenzura uburyo gukoresha mubazi byitabwaho kuko ari bwo buryo bwemerewe gukoreshwa mu kwishyuza umugenzi uzafatwa yarenze ku mategeko azahanwa.
Agira ati “Abamotari bitonde kuko nanjye nshobora kuza nkagutega ngira ngo ndebe uko ukurikiza amabwiriza. None se bazabwirwa n’iki uwo batwaye! Kudashyiraho mubazi bivuze gushaka kwishyurana mu ntonki kandi ari byo turi kwanga”.
Mu bice by’icyaro abaturage bagaragaza ko bashobora kutoroherwa no kwishyura hakoreshejwe mobile money na Airtel Money kimwe no mu mujyi, aho bigaragara ko kwishyura muri ubwo buryo bifite umubare ntarengwa, ibyo RURA ikaba igiye kubiganiraho na kompanyi z’itumanaho kugira ngo zizorohereze abaturage.