Umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagabo (Amafoto)

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ibinyujije kuri Twitter, yifurije umunsi mwiza ababyeyi b’abagabo. Umunsi wahariwe kuzirikana ababyeyi b’abagabo wizihijwe hirya no hino ku isi kuri uyu wa 21 Kamena 2020.

Ubutumwa bwa MIGEPROF buragira buti “Umunsi mwiza w’abapapa ku babyeyi bose b’abagabo! Turashimira uruhare ntagereranywa rwabo mu guha abana uburere buboneye.”

Ubwo butumwa bukomeza bugira buti “Mu gihe twizihiza uyu munsi, turongera gukangurira abagabo/abahungu gukomeza kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.”

Aya mafoto Kigali Today yabahitiyemo agaragaza ko umubyeyi w’umugabo ari umuntu w’ingenzi mu muryango.

Agaragaza kandi ko inshingano zo kwita ku bagize umuryango zitareba abagore gusa, ndetse akagaragaza agaciro n’urukundo abagize umuryango baha umubyeyi w’umugabo utaratereranye umuryango we.














Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.