Umunyabigwi Jimmy Gatete wakoze amateka mu Mavubi , akigera i Kigali yatunguwe n’uko u Rwanda rusigaye rumeze

Gatete Jimmy wanditse amateka muri ruhago yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi uyu rutahizamu wakiniye amavubi akayageza kure kubera ibitego yatsindaga abarizwa I mahanga

Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu ijoro ryo ku wa 10 Ukwakira 2022 yavuze ko yatunguwe n’uko u Rwanda rusigaye rumeze.

Ati “Birandenze sinzi uko nabivuga ndishimye cyane, mu Rwanda harahindutse umujyi warahindutse cyane pe narinkumbuye Abanyarwanda cyane.”

Gatete yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura VS, Rayon Sports na APR FC. Uyu rutahizamu kandi yiswe Imana y’ibitego na rutahizamu w’Abanyarwanda kubera ibitego yatsinze Uganda na Ghana u Rwanda rubona itike yo gukina imikino y’Igikombe cya Afurika (CAN) 2004, ari nayo rukumbi rwakinnye.

Gatete, Khalifou Fadila na Patrick Mboma , babimburiye abandi bakinnyi bakanyujijeho barimo Roger Milla, Lilian Thuram na Laura Georges kugera mu Rwanda bitabiriye itangizwa ku mugaragaro rya gahunda ya ‘Legends in Rwanda’.

Tariki 12-14 Ukwakira 2022, hateganyijwe gufungura ku mugaragaro igikorwa cya Legends in Rwanda, cyateguwe n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abahoze bakina Umupira w’Amaguru.

Muri gahunda ziteganyijwe muri uyu muhuro w’iminsi ibiri, aba banyabigwi bazahura na Minisitiri wa Siporo na Perezida wa Ferwafa, hazabaho kandi ibiganiro ku ngigo zitandukanye zirimo uburezi, ubukungu, ubukerarugendo ndetse no guhura n’abana bakiri bato bakina Umupira w’Amaguru.

Si Gatete na Khalifou gusa kuko n’abandi nka Roger Milla,Lilian Thuram na Laura Georges baterejwe i Kigali uyu munsi tariki 11 Ukwakira 2022.

Igikorwa nyirizina ariyo mikino y’Igikombe cy’Isi cyabahoze bakina Umupira w’Amaguru, kizabera mu Rwanda mu 2024. Cyizakinwa n’abakinnyi 150 baturutse mu bihugu 40.

Jimmy Gatete na Clarisse Uwimana umunyamakuru ukomeye mu mikino
Khalifou Fadiha agisesekara i Kigali yanezerewe cyane
Nkunda Match umufana w’amavubi yari yahasesekaye aje kwirebera Jimmy Gatete
https://www.youtube.com/watch?v=wPSWh_i-YrM&t=565s

Kora SHARE kuri bagenzi bawe Ubundi nanone udukurikirane ku mbuga nkoranyambaga zacu arizo

FACEBOOK: https://www.facebook.com/babitimes

INSTAGRAM: https://www.instagram.com/babitimes/

TWITTWER: https://twitter.com/BabiTimes

TIKTOK: https://www.tiktok.com/@babi__times

Sura urubuga rwacu rukugezaho amakuru menshi yihuse https://babitimes.com/

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.