Umunyabigwi José Mourinho agiye gutangira urugendo rushya muri ruhago mu ikipe nshya

Umutoza w’umunyabigwi, José Mourinho,yamaze kumvikana na Fenerbahçe kugira ngo ayibere umutoza mu gihe cy’imyaka ibiri,aho amasezerano yabo azageza muri Kamena 2026.

Jorge Mendes ushakira amakipe Mourinho niwe wavuganye n’iyi kipe yo muri Turkia none byarangiye impande zombi zumvikanye , kuburyo uyu mutoza wo muri Portugal yiteguye gusimbura Ismail Kartal muri iyi kipe yo muri Turukiya, nk’uko Gianluca Di Marzio abitangaza.

Mourinho asimbuye Kartal nyuma y’uko Fenerbahçe irangije ku mwanya wa kabiri muri Turkish Super Lig mu mwaka wa gatatu wikurikiranya , ubu akaba agiye kugaruka mu kazi nyuma yo kwirukanwa na AS Roma muri Mutarama nyuma y’imyaka ibiri n’igice yari ayitoje.

Byari byavuzwe mbere ko Mourinho yifuzwaga n’ikipe ya Al Qadsiah yo muri Arabiya Sawudite, ariko birangiye yerekeje muri Turukiya.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.